MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatate: Ubuyobozi burashishikariza abahinzi n’aborozi kujya mu bwishingizi

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
26/11/2024
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burashishikariza abahinzi n’aborozi kwegera amakoperative yabo kugira ngo babone ubufasha bwo kujya mu bwishingizi, bikabarinda guhura n’ibihombo bikomeye mu gihe cy’ibiza, ihindagurika ry’ikirere cyangwa ibindi bibazo.

Nyagatare ikungahaye ku buhinzi n’ubworozi, bitewe n’ubutaka bwagutse kandi bwera. Niyo mpamvu ubuyobozi bushishikariza abahinzi n’aborozi kujya mu bwishingizi kubwo kwirinda ibihombo.

Muganga Asman, umuhinzi w’ibigori uhinga kuri hegitari ebyiri n’igice wo Murenge wa Kagitumba, yavuze ko atigeze ajya mu bwishingizi kuko atari azi uburyo bikorwa n’aho yabariza. Yavuze ko kandi ko kuba atari mu bwishingizi byamuhombeje amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshatu bitewe n’izuba ryangije ibigori bye.

Yagize ati: “Natekerezaga ko ubwishingizi ari ibintu bihenze kandi bigoye, ariko nyuma yo guhura n’ibihombo inshuro ebyiri kubera izuba ryinshi, natangiye kubona akamaro kabwo. Mpinga kuri hegitari ebyiri, ariko nari niteze kubona miliyoni 4,5 ariko mbona 1,5; dukeneye gusobanurirwa neza uko bwadufasha.”

Abahinzi n’aborozi barasabwa gutinyuka, kugana amakoperative yabo, no kwitabira izi gahunda z’ubwishingizi mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi kuri bo ndetse n’Igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague yavuze ko koperative ari umuyoboro w’ingenzi wo gufasha abahinzi n’aborozi kujya mu bwishingizi kandi ko bari gukora ubukangurambaga ku bahinzi n’aborozi bose muri rusange,

Yagize ati: “Abahinzi bagomba kwitabira koperative zabo kuko ni ho bazahabwa ubufasha bwo kugera ku bigo by’ubwishingizi no gusobanurirwa neza ibyiza byabwo. Ubuyobozi bw’akarere bukomeje gukora ubuvugizi ku bigo by’ubwishingizi kugira ngo serivisi zibegerezwe kandi turi mu bukangurambaga ku bahinzi bose ngo bajye mu bwishingizi kandi bitanga umusaruro.”

Nk’uko bigaragazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare mu mwaka ushize barengeje intego bari twihaye ubuso bushinganishijwe buva kuri hegitari 2,723 bugera kuri hegitari 3,502;  kandk n’uyu mwaka barifuza ko abahinzi benshi bashoboka bitabira gushyira ubuhinzi n’ubworozi byabo mu bwishingizi.”

Muganga Asman, umuhinzi w’i Kagitumba watewe igihombo no kutagira ubwishingizi bw’ibihingwa
Matsiko Gonzague, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abahinzi barasabwa gutinyuka gufata inguzanyo

Abahinzi barasabwa gutinyuka gufata inguzanyo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU