Abaturage bo mu Kagari ka Bwera mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, barishimira ko bagiye kwiyuzuriza ibiro by’Akagari bishya bisimbura ibyari bishaje bitabashaga gutangirwamo serivisi nziza uko bikwiye.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa 25 Gicurasi 2024 ubwo bari bifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’inzego z’umutekano mu muganda rusange usoza ukwezi.
Ibiro bishya by’Akagari ka Bwera bari kubaka bigeze kuri 98%, bifite ibyumba bitanu byo gukoreramo n’ibyumba bibiri binini bya sale byakorerwamo inama.
Ndayisaba Godfrey avuga ko bahisemo kwishakamo ibisubizo ngo bubake ibiro by’Akagari bigezweho.
Ati” Igitekerezo cyo kubaka Akagari, cyatangiye 2013 uyu mudugudu watujwemo abantu utangiye kubakwa, ubundi biba ngombwa ko dutekereza kubaka Akagari keza aho tuzajya tubonera serivisi. Uko turi imidugudu itatu buri muturage atanga umusanzu uko yifite kuva ku 7 500 Frw kugera ku bihumbi 20 Frw, turubaka tugeze mu gusakara ducika intege.”
Ndayambaje yavuze ko abayobozi uko bagiye basimburana kuyobora aka Kagari ngo byagiye bibagora kugeza k’umuyobozi bafite ubu waje akabagaruramo icyizere ko bashobora kongera kubaka ariko ngo biba amahire n’Akarere karabafasha.
Captain( Rtd) Gisagara Emmanuel warwaniye Bwera mu rugamba rwo kubohora igihugu, yavuze ko mu 1990 hari pariki kugeza 1995 bashyiraho ba resiponsabure, ngo niko Kagari ka mbere kubatswe muri uyu Murenge. Yakomeje avuga ko nk’ umuntu waharwaniye iyo abonye iterambere rihari yishima kuko ngo ibyo yaharaniye bimaze kugera ku rwego rushimishije.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bwera Usanase Moray yavuze ko yasubukuye imirimo yo kubaka aka Kagari kugira ngo igikorwa abaturage batekereje kigerweho.
Ati” Mu by’ukuri mu gihugu cyacu,dufite gahunda yo gutanga serivisi nziza kandi serivisi nziza igizwe n’ibintu bitandukanye: uburyo itangwa n’aho itangirwa byose ugomba kubyitaho Kugira ngo uwo uyihaye imunyure.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yavuze ko abaturage bagize igitekerezo cyiza ariko bageze hagati barananirwa, Akarere karabunganira.
Meya Gasana akomeza asaba aba baturage gufata neza iyi nyubako kugira ngo izabashe kubaha serivisi nziza.
Ati” Ni byiza aba mbere babyungukiramo ni abaturage kuko bazabona serivisi nziza, turabasaba kwegera Ubuyobozi kugira ngo serivisi bagomba kubona ziboneke. Ikindi ibikorwaremezo uko dutera intambwe umunsi ku wundi ni ngombwa ko dukomeza kubibungabunga, ejo ntihazagire uwo tubona yamennye ikirahure cyangwa yagize ikindi yangiza.”
Akagari ka Bwera gatuwe n’abaturage 3 456 batuye mu Midugudu itatu ari yo Ntoma,Bwera na Rugaga. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024, Akarere ka Nyagatare kari kubaka ibiro by’utugari bitanu n’ibya Bwera birimo.










