Mu gihe u Rwanda rurimo kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite muri Nyakanga uyu mwaka, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora irasaba urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba kugaragaza uruhare rwabo mu migendekere myiza y’amatora kuva mu myiteguro, amatora nyir’izina kugeza arangiye; kuko abo bazatora aribo bayobozi bazabayobora.
Mu butumwa bujyanye n’uruhare rw’urubyiruko mu myiteguro n’imigendekere myiza y’amatora ateganyijwe, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora-NEC mu Ntara y’Iburasirazuba Kayiranga Rwigamba Frank yagejeje ku bitabiriye inteko rusange y’urubyiruko iherutse kuba mu Karere ka Kirehe,
yagize ati: “Nk’urubyiruko musabwa kumenya amategeko n’amabwiriza agenga amatora kugira ngo ejo mutanyuranya n’ibyo amategeko asaba kandi mukabibwira n’abandi, mwitabire ibikorwa byose by’amatora, birimo inama, gutegura no gutunganya Site z’itora, isuku, ndetse n’ibikorwa byo kwiyamamaza muzabyitabire mumenye ngo ese ninde nkwiye gutora.”
Yakomeje asaba urubyiruko gushaka ibyangombwa no kwigirira icyizere, ati: “Ikindi kandi mushake ibyangombwa, abatariyimura kuri lisiti y’itora mubafashe ndetse munigirire icyizere namwe mutange Kandidatire mwiyamamaze. Uwo muzahitamo nk’urubyiruko yatsinda, rero ni ahanyu mu gutora neza, niduhitamo neza umuvuduko wacu ntabwo uzasubira inyuma ahubwo uzihuta.”
Kayiranga agaragaza ko mu Ntara y’Iburasirazuba imyiteguro igeze kure kuko hamaze gukosorwa risiti y’itora tariki 05 uku kwezi kwa Gicurasi nubwo mu ikoranabuhanga kwikosoza bigikomeje, hari kandi gutegurwa Site z’itora zigera kuri 620 kandi zose kuzigeraho mu buryo bw’inzira(imihanda) biroroshye; ubu ikiri kugenzurwa kikaba ari uko hose hagezwa amashanyarazi.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Kirehe rwaganiriye na MUHAZIYACU ruvuga ko rwiteguye kuzatora kuko harimo n’abazaba batoye bwa mbere, ndetse ngo n’abatarahinduza aho bagomba gutorera kimwe n’abadafite ibyangombwa biteguye kubikora mu gihe cya vuba.
Mugwaneza Claudette yagize ati: “Amatora turi kuyitegura neza kuko njye ni ubwa mbere nzaba ngiye gutora, aho baziyamamariza nzajyayo kugira ngo numve imigabo n’imigambi bimfashe guhitamo neza abantu bagomba kunyobora yaba Perezida n’ Abadepite.”
Bajeneza Théogene na we ati: “Uruhare rwacu nk’urubyiruko ni ukwigisha abandi ntibatore nabi ngo ijwi rye ribe imfabusa.Ikindi abatari bashaka ibyangombwa nk’indangamuntu ni ukubishaka vuba ndetse n’abatariyimura bakabikora tubafashije kuko barahari.”
Nk’uko bigaragara ku ngengabihe yashyizweho ahagaragara na NEC guhera tariki ya 17 kugera ku ya 30 Gicurasi 2024, komisiyo y’igihugu y’amatora iri kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika ndetse n’ abashaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko. Iyi komisiyo izemeza by’agateganyo abakandida bemerewe kwiyamamaza mu byiciro byombi, ku itariki ya 06 Kamena 2024, hanyuma bakazemezwa mu buryo bwa burundu tariki 14 Kamena 2024.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bazaba bemejwe, bizatangira tariki 22 Kamena bisozwe tariki 12 Nyakanga hanze y’Igihugu, na tariki 13 imbere mu Gihugu, bucya ari amatora.
Abanyarwanda baba hanze y’Igihugu lisiti y’itora ikomeje gukosorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kugera ku itariki ya 29 Kamena 2024, ari na bwo hazatangazwa lisiti ntakuka y’itora.
Amatora ateganyijwe kuva tariki ya 14 kugera ku ya 16 Nyakanga 2024, ku itariki 14 hazatora Abanyarwanda baba hanze y’igihugu, tariki 15 hatore ab’imbere mu gihugu naho tariki 16 hazatorwa abagore 24 batorerwa muri buri ntara n’umujyi wa Kigali, Abadepite 2 bahagarariye urubyiruko, hatorwe kandi uhagarariye abantu bafite ubumuga.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko Abanyarwanda bari kuri risiti y’itora bateganijwe gutora mu matora ya Perezida wa Repubulika n’amatora y’Abadepite ari miliyoni 9 n’ibihumbi 500, harimo urubyiruko hafi miliyoni 2 bazaba batoye bwa mbere.







