Kuri uyu wa Gatandatu, ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare umuganda rusange usoza Ugushyingo wakorewe mu Kagari ka Gihengeri, Umurenge wa Mukama, mu gikorwa cyo gutunganya umuhanda wari warangiritse uva mu isantere ya Gihengeri ugera ku ivuriro ry’ibanze rya Gihengeri ureshya n’ibirometero bibiri.
Uyu muhanda, ufatiye runini abaturage batuye aka gace, wari warasenywe n’imvura nyinshi, bigatuma kugera ku ivuriro bigorana cyane cyane ku barwayi nk’abagore batwite.
Uwamahirwe Emeline, umuturage utuye muri aka Kagari avuga ko uyu muhanda utagendwaga n’ibinyabiziga birimo moto n’imodoka bitewe n’uko imvura yari yarawuciyemo kabiri, ariko ubu ukaba wongeye kuba nyabagerwa.
Yagize ati: “Iyo washakaga kugera ku ivuriro wagendaga n’amaguru bitewe nuko nta moto cyangwa imodoka yahanyuraga, yewe na Ambulance ntizahacaga, byari bigoye cyane, ariko ubu turishimye kandi turashima ubuyobozi bw’Akarere kuba bwaje kwifatanya natwe.”
Nduwayo Jean Marie Vianney na we yagize ati: “Uyu muhanda wari ubangamye, abarwayi baburaga ubugera ku ivuriro, ariko urabona ko ubu ari moto cyangwa imodoka yahaca nta nkomyi. Ikindi kandi turashima Akarere, kubera ibikorwaremezo katugezaho nk’iyi mihanda, amashanyarazi, amashuri ndetse n’aya mavuriro. Nkatwe nk’abaturage tugomba kubifata neza cyane ko ari twe bifitiye akamaro.”
Mu muganda rusange, abaturage hamwe n’ubuyobozi bakoze ibishoboka kugira ngo umuhanda wongere kuba nyabagendwa, by’umwihariko hasibwa ibinogo banasibura inzira y’amazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yasabye abaturage guhozaho kugira ngo utazongera kwangirika.
Yagize ati: “Tuba tugomba kwishakamo ibisubizo bya byinshi twibaza, nk’ubu dukoze umuhanda wa kilometero ebyiri, kuko twashyize hamwe, ntimukarindire ko tuza rero, ahubwo mujye muhozaho, ahangiritse muhasane kandi bijyane no gukora isuku ku bindi bikorwaremezo birimo, amashuri, amavuriro yewe no mu ngo aho mutuye, mujye muhakora Umuganda hahore isuku.”







