MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Urugomero rwa Muvumba ruzakemura birambye ibibazo by’amazi

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
29/07/2024
Ibikorwa byo kubaka Urugomero rwa Muvumba byaratangiye

Ibikorwa byo kubaka Urugomero rwa Muvumba byaratangiye

Bitewe n’iyubakwa ry’urugomero rwa Muvumba, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bagiye gusezera ikibazo cyo kubura amazi bamaranye imyaka itari mike kuko bazajya babona amazi yo gukoresha mu ngo zabo angana na metero kibe ibihumbi 50 avuye kuri meterokibe 9500 bakoreshaga ku munsi.

Urugomero rwa Muvumba( Muvumba multipurpose dam) ruri kubakwa mu kibaya kigize isangano ry’Imirenge ya Karama, Rukomo na Gatunda, ku bufatanye bwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere na Leta y’u Rwanda, rukaba ruzaba ruri mu ngomero nini ziri mu Gihugu.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi Dr. Emmanuel Rukundo yavuze ko uru rugomero ruzaba rufite ubushobozi buhagije bwo gufata no kubika amazi azakoreshwa mu bikorwa by’iterambere.

Ati: “Ni urugomero ruzaba rufite metero 39 z’ubuhagarike ariko wagera hejuru ugasangaho hafi kirometero na metero 160 z’ubutambike, ruzaba rufite ubushobozi bwo gufata amazi menshi agera kuri meterokibe miliyoni 54,7 azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere harimo amazi angana na meterokibe ibihumbi 50 azajya ahabwa abaturage mu ngo zabo buri munsi.”

Yakomeje agira ati: “Harimo kandi kuhira imyaka iri ku buso bwa hegitari 9,640, amazi y’amatungo angana na meterokibe ibihumbi 700 ku mwaka. Ariko nanone ni urugomero ruzatanga umuriro w’amashanyarazi aho hazajya havamo kilowate 1000.”

Uyu Muyobozi yongeyeho ko ikigo ayobora cyafashe ingamba zo kurwanya imyuzure harimo n’iyakwangiza uru rugomero. Muri zo harimo kuba barateganyije ikigega kinini( réservoir) cya meterokibe miliyoni 14 zizajyamo ubutaka bushobora kuzanwa n’isuri, ndetse ngo bazanashyiraho uburyo bwo kurwanya isuri ku misozi ikikije urugomero.

Kugeza ubu gukwirakwiza amazi mu Karere ka Nyagatare bigeze kuri 78% ari nayo mpamvu usanga hacyumvikana amajwi ya bamwe mu baturage bavuga ko ntayo bafite.

Mujeneza Claudine utuye mu Kagari ka Bufunda Umurenge wa Mukama yagize ati: “Ikibazo cy’amazi turagifite cyane, nta robine dufite, tuvoma aya masoko y’ibyambu ari hepfo hano. Iyo imvura yaguye amazi amanuka ari mabi, tukayanywa ari ibiziba.”

Mugenzi we Habakubaho Augustin yavuze ko nubwo bahawe robine ngo ntikora neza kuko bashobora kubona amazi rimwe mu kwezi, maze bagatuma abana kuvoma mu mugezi aribyo bibatera impungenge ko bagwamo igihe wuzuye.

Si abakoresha amazi mu ngo gusa bafite ikibazo kuko hari na bamwe mu borozi batarayabona mu nzuri zabo bigatuma bashora inka mu Muvumba.

Umworozi Mutabaruka Émile ati: “Imbogamizi y’amazi yo irahari ni na cyo cya mbere kuko inka zacu ntayo zifite,  biratugora kuzuhira.”

Imirimo yo kubaka urugomero rwa Muvumba yatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 bikaba biteganyijwe ko ruzuzura mu gihe cy’imyaka itatu. Ruzubakwa ku buso bwa hegitari 400, hakazakoreshwa miliyoni 121 z’amayero.

Uretse urugomero rwa Muvumba, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko n’Umugezi wa Ngoma biteganyijwe ko uzubakwaho urugomero ruzajya rutanga amazi angana na meterokibe ibihumbi 12 ku munsi.

Dr. Emmanuel Rukundo avuga ko urugomero rwa Muvumba ruzaba rufite ubushobozi buhagije bwo kubika amazi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Nibura 80% by’abanyeshuri bari kwiga amasomo Nzamurabushobozi bitezweho kwimuka

Kirehe: Nibura 80% by'abanyeshuri bari kwiga amasomo Nzamurabushobozi bitezweho kwimuka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU