Abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Karere ka Nyagatare bafashe ingamba zo kujya bumvisha abaturage ko hari ibyo bashoboye kwikorera bo ubwabo, kuruta uko bajyaga bumva ko ubuyobozi aribwo bugomba kubakorera ibyo bakeneye byose.
Ibi babyiyemeje kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024 mu mwiherero w’iminsi ibiri uhurije aba bayobozi mu Karere ka Nyagatare ku nsanga y’amavuko igira iti “kwimakaza iterambere rishingiye ku baturage binyuze mu guhanga udushya.”
Aba bayobozi nyuma yo kuganirira mu matsinda atatu bari bigabanyijemo, bafashe umwanzuro uvuga ko ibisubizo by’ibibazo abaturage bafite babyifitemo ubwabo ahubwo hakenewe ubufatanye no gusangira amakuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukama, Habineza Longin niwe watangiye yereka bagenzi be ko abaturage bifitemo ubushobozi igihe abayobozi babegereye bakabaganiriza kuko ahanini ikiba gikenewe ari uguhindura imyumvire, abaturage bakigishwa kwishakamo ibisubizo bagendeye ku byo bafite.
Gitifu Habineza yatanze urugero rwo kwishyura mituweli aho mbere Leta itaravanaho ibyiciro by’ubudehe wasangaga afite abaturage benshi baza bamugana bamusaba ubufasha, nyuma aho ibyiciro bivaniweho yarabegereye arabigisha cyane ko abenshi bahinga bakeza( ibigori) none ubu mituweli ya 2024-2025 bamaze kuyishyura kuri 96%.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, Uwambayingabire Claire we yavuze ko biyemeje gukora ubukangurambaga bakereka abaturage ibyavuye mu byo basabye kuzakorerwa, maze bakizezwa ko n’ibindi bizagerwaho bafatanyije kuko ngo byakoroha cyane kwereka umuturage ibyagezweho aribyo bimuha imbaraga zo gukora cyane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatunda, Bandora Emmanuel, yavuze ko hakenewe kwigisha umuturage kunyurwa n’inama yagiriwe n’urwego yagannye ariko mu kumwigisha hakaba ubufatanye n’inzego zose.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet we yagize ati: “Twasanze ibibazo byose dufite tubifitiye ibisubizo, twicaye hamwe tugategurira hamwe tukagaragaza ibibazo byose byabangamira imibereho myiza y’umuturage, hanyuma buri rwego ntihagire utererana undi tugakomeza kwereka umuturage ko afite uruhare mu bimukorerwa, akatubwira ati’ ndabona iki, mfite iki, natwe tukavuga tuti, turabona hakenewe iki ariko twese dufatanyije.”
Mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, n’abafatanyabikorwa ntibasigara aho muri uyu mwaka mu Karere ka Nyagatare hari abafatanyabikorwa 67, bazakoresha arenga miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda. Muri bo 42 bibanda ku mibereho myiza y’abaturage bakaba bazakoresha miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.








