Aborozi bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyagatare barishimira ko umusaruro w’amata utagabanutse, nubwo Icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus cyatumye hari byinshi mu bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi bigabanuka.
Ibi barabivuga mu gihe tariki ya 14 u Rwanda rwagaragayemo umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya COVID-19. Kuri ubu abagera kuri 75 ni bo Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko bamaze kugaragaza ibimenyetso ko bacyanduye.
Mu gihe Leta yashyizeho ingamba zo guhagarika ibikorwa bihuriza abantu benshi hamwe nk’amasoko, insengero, gare n’ibindi mu gihe k’iminsi 14, bamwe mu borozi baganiriye na Radio Rwanda bagaragaje ko izo ngmba zitakomye mu nkokora ibikorwa by’ubworozi by’umwihariko ibijyanye n’umukamo.
Hodari Gerard wororera mu Murenge wa Rwempasha, usanzwe agemura litiro zisaga 200 ku munsi avuga ko kuri ubu mbere yuko bakama babanza gukaraba intoki ndetse bakanoza icebe ry’inka mu rwego rwo gusigasira ubuziranenge bw’amata baba bagiye gukama.
Akomeza avuga ko iyi suku n’ubundi bari basanzwe bayikora mu rwego rwo gukama amata meza kandi yizewe.
Yongeyeho ati “ Mu by’ukuri nta kibazo turagira, turasenga cyane ngo ntikizanabe kuko umukamo wacu uragenda amakoperative akawakira neza, turishyurwa neza; nta kibazo turagira kubera iki cyorezo.”
Undi mworozi we yagize ati “ Isuku twari dusanzwe tuyifite ariko noneho yabaye akarusho, mwabibonye ko umuntu aza akabuganiza akajya ku ruhande agakaraba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian we asaba aborozi gukomeza kwimakaza isuku mu rwego rwo kwirinda COVID-19 kandi bakanarinda abashumba babo kugendagenda.
Yagize ati “Cyane cyane ahantu dukusanyiriza amata ni ahantu hahurira abantu benshi, urwo rujya n’uruza rw’abantu aho umuntu ahurira n’abandi akwiriye gusigamo intera mu kwirinda.”
Ku makusanyirizo 16 abarizwa mu Karere ka Nyagatare buri munsi hakusanyirizwa litiro ibihumbi 100 z’amata.
Akarere ka Nyagatare kabarurwamo inka zirenga ibihumbi 100 kakaba kamwe mu dutanga umukamo mwinshi mu gihugu.






