Ubuyobozi bwa Koperative yo gutwara abagenzi mu turere ka Kayonza na Rwamagana “Kayonza Transport Cooperative” bwatangiye igikorwa cyo guha inkunga y’ingoboka abanyamuryango 54.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 1 Mata 2020, buri umwe yahawe ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kubafasha n’imiryango yabo muri iyi minsi Isi yugarijwe n’Icyorezo cya COVID-19.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bari babayeho nabi kuko ngo ihagarikwa ry’akazi kabo ryabatunguye bamwe badafite na make bizigamye.
Ingabire Joellia yagize ati “Twari tubayeho nabi bamwe tutanasohoka ngo tugere hanze, imibereho ntabwo byari byiza kuko kujya mu isoko ntabwo byari byoroshye bitewe n’ubushobozi, ariko koperative yacu yatwibutse iduha amafaranga, ubu ndabasha kwikenura abana babone ibyo kurya. Bari basigaye barya rimwe ku munsi ariko ubu bagiye kujya barya kabiri.”
Yakomeje avuga ko bitari biboroheye kubona ibibatunga ngo kuko benshi muri bo baryaga ari uko imodoka zabo zakoze. Nyamara zikaba zarahagaritswe guhera ku itariki ya 22 Werurwe.
Ndanda Hassan we yagize ati “ Turishimye cyane ni ibyerekana ko kuba muri koperative ari byiza cyane, twari tubayeho nabi pe, amafaranga yose twari twarizigamye yari yarashize none turashimira ubuyobozi bwa koperative yacu itwibutse ikaduha amafaranga y’ingoboka yo kudufasha gutunga imiryango yacu.”

Niyitegeka Eliezer uyobora iyi koperative y’abatwara imodoka mu turere ka Kayonza na Rwamagana, yavuze ko igitekerezo cyo gufasha abanyamuryango bayo bakigize nyuma yo kubona ko ubuzima babagamo busa n’ubutoroshye.
Ati “Umunyamuryango wacu asanzwe atanga umusanzu w’amafaranga 300 ku munsi, ariko kuva iki cyorezo giteye ubuzima bwarahagaze. Rero twabafashije ari nko kubitura no kubafasha gukomeza gutunga imiryango yabo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange Kagabo Jean Paul yashimiye inkunga yahawe abashoferi avuga ko bifashije umurenge ngo kuko bari bari mu bo bashakiraga imfashanyo.
Ati “Iyo tugize amahirwe tukabona koperative ifasha abanyamuryango bayo natwe biradufasha cyane, kuko turahita tubavana mu mibare y’abo twasabiraga imfashanyo twongeremo abandi baturage batishoboye.”
Yakomeje asaba andi makoperative kuyireberaho bakagoboka abanyamuryango bayo mu rwego rwo kubawirinda imibereho mibi.
Uretse iyi koperative yatanze inkunga y’ingoboka ku banyamuryango bayo, bamwe mu baturage batishoboye bo mu Murenge wa Mukarange nabo bahawe umuceri, kawunga n’ibindi biribwa bibafasha muri ibi bihe.
Kuri ubu mu Rwanda umubare w’abamaze kwandura icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus ni 75.
Kuva umurwayi wa mbere agaragaye hashyizweho ingamba zirimo gufunga imipaka, abantu badafite ibikorwa byihutirwa basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Ibimenyetso bya kwereka ko wacyanduye ni ukugira umuriro mwinshi, kurwara ibicurane, guhumeka bigoranye, kubabara umugogo n’ibindi. Uwibonyeho ibi bimenyetso asabwa guhamagara 114 bakabasanga mu rugo mu rwego rwo kwirinda gukomeza kugikwirakwiza.






