MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Uko Niyizigiye yiteje imbere abikesha gutwara imizigo ku igare

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
29/01/2024

Hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara abatwaye imitwaro ku magare, abantu bakagira ngo ni imvune gusa ntakivamo. Siko bimeze kuko Niyizigiye Jean Marie Vianney ubu yubatse inzu akaba anafite umugore byose abikesha gutwara umuceri usarurirwa mu gishanga cy’Umuvumba giherereye mu Karere ka Nyagatare.

Niyizigiye  avuga ko yatangiye asunikira abantu batwaye imitwaro ku igare bakamuha amafaranga ariyo yaje guteranya akaguramo igare akoresha ubu.

Ati”Natangiye nsunikira abantu batwaraga imitwaro ku igare hepfo y’iwacu bakampa igiceri cy’ijana, nateranyije ayo amafaranga agwiriye ndangura ibisheke ndabicuruza ngize ibihumbi 20 frw njyana na papa angurira igare.”

Yakomeje avuga ko akimara kubona igare yatangiye gutwara umuceri usarurirwa muri icyo gishanga aza kuhakura amafaranga ibihumbi 50 Frw yaguzemo ikibanza anubakamo inzu nto, kuri ubu akaba yaranashakiyemo umugore mu mwaka ushize, nibura umutwaro umwe awutwarira 300 Frw.

Si Niyizigiye gusa witeje imbere akagura igare kuko hari n’urundi rubyiruko rwagiye rworora inkwavu rukabasha kugura amagare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen arashimira uru rubyiruko rwiteje imbere rugakoresha amahirwe ari iwabo ari nako ashishikariza abatarabikora kubikora kuko bishoboka.

Ati”Ni byiza kuba urwo rubyiruko rwararebye amahirwe ari iwabo muri kiriya gishanga cy’umuvumba gisarurwamo amatoni menshi y’umuceri noneho bakabona ko hakenewe ubwikorezi. Ubwo rero icyo twasaba urundi rubyiruko ni ukugenda bareba amahirwe ari iwabo aba bafatiye ku buhinzi bw’umuceri, hari abafatira ku bw’ibigori.”

Mu Karere ka Nyagatare habarurwa urubyiruko 177 981 kakaba Akarere  ka kabiri gafite umubare munini warwo mu gihugu nyuma y’Akarere ka Gasabo nkuko ibarura rusange rya 5 ryabigaragaje.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Ubuyobozi bwongeye kwibutsa aborozi kuvugurura imikorere mu rwego rwo kongera umukamo

Kayonza: Ubuyobozi bwongeye kwibutsa aborozi kuvugurura imikorere mu rwego rwo kongera umukamo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU