Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baravuga imyato gahunda ya mvura nkuvure nyuma yo kubafasha kwirinda kwihorera ku babiciye ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ahubwo ikabahuza nabo bakongera kubana neza.
Ibi babivuze kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023 ubwo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi hasozwaga ibiganiro bya Mvura nkuvure byari bimaze ibyumweru 15 bihuza amatsinda yahurijwemo abakoze Jenoside, abayikorewe, abahoze mu ngabo zabohoye igihugu, ababaye munyeshyamba za FDLR ndetse n’urubyiruko rubakomokaho.
Ni igikorwa cyagizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’Akarere, Haguruka, Prison Fellowship na Foundation DiDe batewemo inkunga na Inter Peace.
Habineza Aphrodis wakurikiranye gahunda ya Mvura nkuvure arayishima ko imukuye mu bwigunge kuko ngo yashengurwaga no kubona abagize uruhare mu kumara umuryango we n’imitungo yabo ndetse akumva yakwihorera ariko ubu ngo yahindutse mushya.
Yagize ati” ubu nahindutse mushya kubera ibiganiro bya Mvura nkuvure, ubundi nabonaga abaturanyi banjye bagize uruhare mu kwica umuryango wanjye, gusahura imitungo yacu, nkumva byanze bikunze nzihorera, ndashima abateguye ibi biganiro ko ubu ng’ubu nigishijwe nahindutse nabo nsigaye mbabona tukaganira tugaseka ibitarabagaho mbere, mbese narababariye”
Mukayisenga Marie Immaculee wagize ihungabana ryo gutotezwa bikomeye kurusha abo bavukana kuko bavukanaga kuri mama we gusa badahuje se, yavuze uburyo yabagaho mu gahinda gakomeye ko ariko muri aya matsinda ya Mvura nkuvure byatumye yongera gukira ibikomere.
Yagize ati” ubu ndi muzima kubera ko ubundi mu kwezi kwa Gatatu n’ukwa Kane nahuraga n’ihungabana rikomeye kubera ibyambayeho ariko kubera Mvura nkuvure ubu mbayeho nishimye, yomoye bya bikomere byose”
Umukozi wa Foundation DiDe Bicari Viateur, wafashije aba baturage muri ibi biganiro avuga ko bafasha abantu bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ko n’abari muri aya matsinda nabo baba barihebye batagira icyizere cy’ubuzima.
Yavuze ko hari abahoranaga ipfunwe no gutinya kujya aho abandi bari, muri aya matsinda ya Mvura Nkuvure abafasha kongera gutekereza no kubana neza n’abo bakoreye icyaha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi Mutesi Hope yashimiye aba bafatanyabikorwa bazanye iyi gahunda ya Mvura nkuvure kuba yarafashije aba baturage bo mu Murenge ayoboye bakabigisha kongera kubana neza yaba uwakoze Jenoside cyangwa uwayikorewe akongera kubana neza no kutishishanya n’abamwiciye.
Yagize ati” Aya matsinda ya Mvura nkuvure ku ruhande rwacu nk’ubuyobozi adusigiye umusanzu ukomeye, tugiye kugira abaturage babanye neza, bagendera ku ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge, turasaba aba bacukijwe gukomeza kwigisha n’abandi bakimeze nkuko mbere bari bameze ngo nabo bahinduke babane neza batirebera mundorerwamo y’amoko”
Iyi gahunda ya Mvura nkuvure mu karere ka Nyagatare yakorewe mu mirenge itanu ikaba ihuza abantu bagera kuri 225, harimo abagize uruhare muri Jenoside, abayirokotse n’ababakomokaho ndetse n’abahoze mu mutwe wasize ukoze Jenoside mu Rwanda wa FDLR, kuri ubu iyi gahunda imaze kugarurira icyizere abarenga 8000 hirya no hino mu gihugu.








