MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Ubuyobozi bwibukije ababyeyi ko konsa neza  ari ugutegurira umwana ejo hazaza heza

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
29/03/2026

Ababyeyi bo mu Karere ka Nyagatare bibukijwe ko konsa neza umwana ari imwe mu nkingi zikomeye zo kumurinda indwara, kumufasha gukura neza no kumutegurira ejo hazaza heza, aho ubuyobozi buvuga ko konsa by’umwihariko mu mezi atandatu ya mbere y’ubuzima bw’umwana bigomba guhabwa agaciro, kuko bigira uruhare rukomeye mu buzima bwe bwose.

Ibi ubuyobozi bwabigarutseho kuri uyu wa 28 Werurwe 2026 nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe,  aho ku rwego rw’Akarere wakorewe mu Murenge wa Mimuri, Akagari ka Mahoro.

Ubuyobozi bw’Akarere bwibukije ababyeyi kujya bonsa abana babo uko bikwiye kandi mu buryo bwagenwe bita ku isuku y’ibikoresho n’iy’umubiri igihe bagiye konsa umwana, kuko igihe umubyeyi atita ku isuku bishobora kwica ubuzima bw’umwana aho kumugirira akamaro.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet yibukije ababyeyi by’umwihariko abagore guha agaciro inshingano yo konsa, bakonsa abana babo neza kandi ku gihe.

Yabibukije kandi ko umwana aba agomba konswa amezi atandatu ya mbere nta kindi kintu na kimwe avangiwe, hanyuma agatangira guhabwa imfashabere ikomatanyije n’ifunguro ryuzuye rikenewe mu mikurire ye,

Yagize ati “Konsa neza ni uguha umwana ubuzima bwiza kandi ni ugutegura ejo hazaza heza, kuko iyo wamwitayeho uko bikwiriye bituma umwana ukura neza, agakurana ubwenge no kurwara bikaba bike, agakurana imbaraga arizo akoresha yubuka Igihugu muri rusange, ni byiza rero ko mukurikiza amabwiriza agenga uko umubyeyi akwiye konsa umwana.”

Yasabye kandi abagabo ndetse n’abandi bagize umuryango Nyarwanda kujya bashyigikira abonsa babaha umwanya n’amahirwe yo kwita ku bana, cyane cyane abari mu kazi bakajya bahabwa umwanya wo kwita ku bana igihe bakiri bato nk’uko bisanzwe.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko uruhare rwabo baruzi ndetse ko konsa abana uko bikwiye ari inshingano zabo.

Uwera Liliane utuye mu Murenge wa Mimuri avuga ko konsa umwana ari ingenzi kuko bimufasha gukura neza kandi agakurana ubwenge n’ubudahangarwa ku buryo bimufasha kutarwaragurika.

Yagize ati “Konsa umwana uko bikwiye ni byiza cyane kuko bifasha abana bacu gukurana ubwenge, bagakura bafite ubuzima buzira umuze ku buryo nta ndwara yapfa kumuhangara uko yiboneye, turabizi neza ko umwana ariwe Rwanda rw’ejo niyo mpamvu tugirwa inama kugira ngo turusheho gusigasira ubuzima bwabo.”

Mugeni Jacqueline na we utuye muri uyu Murenge wa Mimuri, ni n’umubyeyi wonsa yagize ati: “Ababyeyi ubu twarasobanutse kuko twigishijwe uburyo bwo kwita ku bana haba mu ku bonsa ndetse n’ibindi, konsa uko byagenwe rero bifasha abana bacu gukura neza haba mu bwenge no mu gihagararo ndetse binaturindira abana indwara za hato na hato.”

Ubuyobozi bw’Akarere bwizera ko ababyeyi ni bonsa abana nk’uko bikwiriye bizagabanya ikibazo cy’igwingira ku kigero cyiza no kuba ikibazo cyakemuka burundu. Kugeza ubu ikibazo cy’igwingira kiri ku kigero cya 27.8%.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima mu bushakashatsi buzwi nka Rwanda Demographic and Health Survey (RDHS) bwagaragaje ko mu mwaka wa 2015-2020 mu Gihugu cy’u Rwanda ababyeyi bonsa uko bikwiye bagera kuri 81%.

Ni mu gihe ku rwego rw’Isi ababyeyi bonsa neza uko bikwiye ari 38%.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet ageza ku baturage ubutumwa butandukanye

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Imirenge ya Kigarama na Gatore yegukanye Umurenge Kagame Cup 2026 mu Ntara y’Iburasirazuba

Imirenge ya Kigarama na Gatore yegukanye Umurenge Kagame Cup 2026 mu Ntara y’Iburasirazuba

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU