Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buributsa abahinzi b’ibigori kutabigurisha ku giciro gito cyangwa kubiha abamamyi kuko nta giciro fatizo kirashyirwaho n’inzego zibishinzwe.
Ibi biravugwa mu gihe hari bamwe mu bahinzi batangiye gusarura ndetse no kugurisha ibigori ku bitwa abamamyi kandi bakabaha amafaranga y’intica ntikize ugereranije n’ibyo baba barashoye mu buhinzi bwabo.
Murenzi Martin ni umuhinzi w’ibigori wo mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi avuga ko ugereranyije n’ibyo bashora mu buhinzi bw’ibigori n’amafaranga ubu bari guhabwa ari igihombo gikabije kiri kubabaho.
Yagize ati” Birababaje urebye ukuntu tugura imbuto duhenzwe, ifumbire nayo bikaba uko, abakozi baduhingira nabo barahenze, none abaguzi baraza bakaduhenda ku musaruro. Ibi rero bituma umuhinzi ntacyo yakwigezaho.”
Uwitonze Jeannette we avuga ko kuba bari gusarura bagahabwa amafaranga make ku musaruro w’ibigori, ari uko baba bakeneye amafaranga bigatuma badategereza igiciro gishyirwaho n’inzego zibishinzwe.
Yagize ati” Tuba dukeneye amafaranga bigatuma uje wese aduha amafaranga yishakiye tumuha umusaruro wacu, ariko biraduhombya ntakundi twabigenza ibyo tuba twashoyemo biba byaraduhenze.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague aganira na MUHAZIYACU yaburiye abaturage ababuza kugurisha umusaruro wabo abamamyi, kuko bibashora mu gihombo,abasaba kureka ibigori bikuma neza bagategereza ibiciro bigashyirwaho n’urwego rubishinzwe.
Yagize ati”Inama twabagira nuko baba bihanganye baretse kugurisha ibigori bikabanza bikuma, umusaruro urakenewe kandi na benshi turi kuvugana n’ababishinzwe ngo bashyireho igiciro fatizo. Ibyo bari kuvuga bifite ishingiro koko, kuba ntagiciro fatizo kirashyirwaho ababagurira barabahenda kuko bakabaha amafaranga bishakiye.”
Ibi uyu muyobozi abyibukije abahinzi mu gihe Akarere ka Nyagatare ari kamwe mu tugira umusaruro mwinshi w’ibigori mu gihugu na cyane ko ariko kagira ubutaka bunini buhujwe buhingwaho iki gihingwa, bikaba bituma ku mwero w’ibigori hagara abamamyi benshi baturutse impande zose bagahenda abaturage.







