MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Ubuyobozi burasaba abaturage gushyiraho amahuriro y’ubumwe n’ubudaheranwa

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
20/02/2026

Mu kigo cy’urubyiruko cya Nyagatare, hatangiwe ikiganiro kuri bamwe mu bakozi ba Leta n’abahagarariye urubyiruko mu mu mirege igize Akarere ka Nyagatare, Ubuyobozi bwasabye ko hashyirwaho Amakalabu( clubs) y’ubumwe n’ubudaheranwa mu midugudu no mu mashuri kugira ngo iyi gahunda irusheho kugera kuri bose.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, yavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ifite uruhare rukomeye mu kubaka imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati: “Ubumwe n’ubudaheranwa ni inkingi y’iterambere rirambye. Iyo abaturage babanye neza, bagirana icyizere kandi bagasangira amateka, bibafasha no kwiteza imbere mu bukungu no mu mibereho rusange. Ni yo mpamvu tugomba gushinga ama club y’ubumwe n’ubudaheranwa iwacu aho dutuye.”

Yakomeje agira ati: “Aya ma club azafasha urubyiruko n’abaturage muri rusange kuganira ku mateka y’Igihugu, gukemura amakimbirane no gusigasira ibyagezweho mu bumwe n’ubwiyunge.”

Imibare y’Akarere ka Nyagatare yerekana ko habarurwa abaturage barenga ibihumbi 50 bitabiriye ibiganiro ku bumwe n’ubwiyunge mu bihe bitandukanye, mu gihe mu mwaka ushize honyine, hatanzwe ibiganiro birenga 100 byibanze ku mateka y’u Rwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza kubaka umuryango nyarwanda utekanye kandi utekereza ku hazaza.

Ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwarazamutse, aho buri ku gipimo cya 95.3%, kimaze kuzamuka ugereranije n’imyaka yashize aho cyari 82.3% mu 2010, 92.5% mu 2015, ndetse na 94.7% mu 2020 nk’uko bitangajwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, bivuye mu bushakashatsi ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bukorwa buri nyuma y’imyaka itanu. Ubwo mu mwaka wa 2025, aribwo ubushakashatsi buheruka bwasohotse, bwakorewe ku bantu 12,300 barimo abasanzwe mu ngo 8,100 n’abo mu bigo bagera kuri 4,200.

Mu byiciro byihariye: Ubumwe bwageze kuri 95.6%, Ubwiyunge kuri 95%, naho Ubudaheranwa kuri 90.8%. Ibi byerekana ko Abanyarwanda bagenda barushaho kubana mu mahoro no gushyigikirana, bikaba intambwe ikomeye mu rugendo rw’Igihugu rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babonye impinduka binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Niyonsaba Paul utuye mu Mujyi wa Nyagatare yagize ati: “Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yadufashije gusobanukirwa amateka yacu no kubana nta rwikekwe. Ubu tuganira ku mateka yacu mu miryango, kandi abana bacu bakurana indangagaciro zo gukunda Igihugu.”

Undi yavuze ko ibiganiro bagiye bahabwa mu bihe byatambutse byamufashije guhindura imyumvire no kurushaho gukorera hamwe n’abandi. Agira ati: “Twamenye ko twese turi Abanyarwanda, duca ukubiri n’amoko. Ibyo byatumye twubahana kandi dufatanya mu bikorwa by’iterambere, birimo kwizigamira no gukora imishinga iciriritse, byose byubaka Igihugu.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko 99.1% bemeje ko imiterere y’ubuyobozi buri mu Rwanda idaheza Abanyarwanda, 98.6% bavuga ko ibiganiro no gukemura amakimbirane bikorwa mu bwumvikane, 98.1% bemera ko abaturage bahagarariwe mu nzego zifata ibyemezo, 97% bavuga ko nta vangura rishingiye ku bwoko mu buyobozi, kandi 96% bemeza ko amateka akwiriye kwigishwa urubyiruko.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ifite uruhare rukomeye mu kubaka imibereho myiza y’abaturage

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Ubuyobozi buri gushakisha umusore ucyekwaho kwica nyina amutemaguye

Rwamagana: Ubuyobozi buri gushakisha umusore ucyekwaho kwica nyina amutemaguye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU