MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare-Rwempasha: Abaturiye ishyamba ry’Imikinga ribagabanya na Uganda barataka konerwa n’inkende

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
08/01/2026

Abaturage baturiye ishyamba ry’Imikinga ribagabanya u Rwanda na Uganda, riherereye mu Murenge wa Rwempasha, bafite imbogamizi zo kuba bamaze igihe kirekire  n’inkende ziva muri iryo shyamba zikajya kubonera imyaka yabo mu mirima, bikabateza igihombo gikomeye.

Bamwe mu baturage bavuga ko izo nyamaswa zibonera imyaka yabo irimo ibigori, ibishyimbo n’ibitoki, ku buryo hari n’abamaze gucika intege zo kongera guhinga hafi y’ishyamba.

Nzigiye Dionisio, umwe mu baturage bahinga hafi y’iryo shyamba, avuga ko ikibazo kimaze gufata indi ntera, ati: “Twahinze dutegereje umusaruro, ariko inkende ziturutse mu ishyamba ry’Imikinga ziradutera zikangiza imyaka yose. Hari aho dusarura bike cyane cyangwa ntitubone icyo tweza na gato.”

Undi muturage witwa na we avuga ko nubwo bagerageje kwirinda bahinga kure y’ishyamba, inkende zigera no mu mirima iri kure, bitewe n’uko ziba zisanzwe zibona ibyo kurya byoroshye.

Ati: “Turasaba ubuyobozi kudufasha kubona igisubizo kirambye, kuko guhora turinda imirima amanywa n’ijoro biraduhangayikishije.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere, bavuga ko ikibazo kigomba gukemurwa hubahirijwe amategeko arengera ibidukikije n’inyamaswa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yasobanuye ko bitemewe kwica izo nyamaswa, kuko ishyamba ari iwabo, ariko anasaba abaturage kubahiriza imbago zaryo.

Yagize ati: “Impamvu nyamukuru ituma inkende zibonera ni uko hari abaturage bazisagarira bakazitemera ibiti, ndetse bagahinga basatira ishyamba ryazo kandi bitanemewe. Iyo ishyamba risagariwe, inyamaswa zibura aho zibona ibyo kurya bigahinduka ikibazo ku baturage kuko zirisohokamo, zikajya kubishaka hanze yaryo.”

Visi Meya Matsiko yakomeje avuga ko nubwo inkende zitemerewe konera abaturage, igisubizo kirambye ari ukubungabunga ishyamba no kutarisatira mu bikorwa by’ubuhinzi, ati: “Iyo abaturage batagisagararira ishyamba kandi bakubahiriza amategeko, n’izo nyamaswa ntizibona impamvu yo gusohoka zijya mu mirima yabo.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buzakomeza gukorana n’inzego zishinzwe kurengera ibidukikije n’abaturage, hagamijwe gushaka ibisubizo birambye byafasha abaturage gukomeza ubuhinzi bwabo batabangamiwe, mu gihe banabungabunga umutungo kamere w’Igihugu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026
Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abakoresha umuhanda Nyagatare-Rwempasha-Kizinga banyuzwe n’uko washyizwemo kaburimbo

Abakoresha umuhanda Nyagatare-Rwempasha-Kizinga banyuzwe n'uko washyizwemo kaburimbo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU