MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Polisi yafashe abibaga sima yubakishwaga ibyumba by’amashuri

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
21/07/2020

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga, yafashe abantu batatu bari bamaze kwiba imifuka 21 ya sima yubakishwaga ibyumba by’amashuri mu murenge wa Musheri.

Nkuko bitangazwa n’urubuga rwa Polisi y’Igihugu abafashwe ni Niyigaba Jean Bosco w’imyaka 35 na Nkusi Frank w’imyaka w’imyaka 33. Aba bajyaga kuyigurisha ku mucuruzi witwa Mitari Eugene w’imyaka 45.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko gufatwa kwa bariya bantu kwaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage nyuma yo guhura na bariya bantu bahetse imifuka ya sima nijoro.

Yagize ati “Mu ijoro rya tariki ya 16 Nyakanga umuturage yahuye na Niyigaba Jean Bosco n’undi atabashije kumenya bahetse kuri moto ebyri imifuka itandatu ya sima. Baramwikanze bayikubita hasi, yahise aduha amakuru turakurikirana tugera ahubakwa amashuri tuhasanga umuzamu ariwe Nkusi Frank yemera ko hari sima zibwa aho arinda barimo kubaka ibyumba by’amashuri, zikaba zitundwa na Niyigaba Jean Bosco ushinzwe ububiko bw’ibikoresho.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Polisi imaze kumenya ayo makuru yatangiye iperereza ifata Niyigaba Jean Bosco na Nkusi Frank bemera ko bari bamaze gutwara imifuka 21 ya sima, Niyigaba nawe avuga ko sima iyo bamaraga kuzitwara bajyaga kuzigurisha uwitwa Mitari Eugene. Aba bose bakaba bafashwe bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Musheri.

Umuvugizi wa Polisi yashimiye umuturage watanze amakuru ariko agaya bamwe mu baturage bafata ibikoresho bigenewe gukora igikorwa rusange cy’abaturage bagashaka kubyikubira bo ubwabo.

Ati “Nka ziriya sima zigenewe kubaka ibyumba by’amashuri y’abaturarwanda, ariko bariya babifataga bakajya kubyigurishiriza. Turasaba abaturage kumva ko ibikorwaremezo Leta ibegereza biri mu nyungu rusange kandi buri muntu bizamugirira akamaro.”

Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba nta bindi bikoresho bagurishishije.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uko imishinga y’amatunda yazamuye imibereho y’abayahinga

Uko imishinga y’amatunda yazamuye imibereho y’abayahinga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU