Uwitonze Justin ni umugabo ufite imyaka 45 utuye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Nyakariro, akorera ubuhinzi bw’amatunda ku butaka burenga gato hegitari mu Kagari ka Bihembe mu Mudugudu wa Busimbuzi.
Uyu mugabo ufite abana bane avuga ko yatangiye ahinga amatunda ku buryo buciriritse muri 2014, ni umwe mu bahamya ko iyo wize neza umushinga wo guhinga amatunda bishobora guteza imbere uwukora ndetse n’umuryango we.
Uwitonze ahuza n’Uwiseneza Mansuette w’imyaka 45 uhinga kuri hegitari enye mu Mudugudu wa Ryarurembo, Akagari ka Rwimbogo, Umurenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, ndetse na Murebwayire Virginie uhinga amatunda kuri hegitari mu Murenge wa Gishari.
Aba bahinzi bavuga ko batajya babura amasoko y’umusaruro wabo, nubwo icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu bw’isi yose, uko imyaka yagiye itambuka babashije kwagura ubuhinzi bwabo.
Uwiseneza Mansuette avuga ko yinjiza 800,000Frw ku cyumweru iyo ari ku mwero w’amatunda, afite abakozi 20 bahoraho, ngo hari n’igihe akoresha abakozi 50.
Kuva Murebwayire Virginie yatangira guhinga amatunda muri 2015, ku mwero w’amatunda asarura ibiro hafi 500 by’amatunda agakuramo ibihumbi 400Frw buri cyumweru. Amaze kwigurira ikibanza, kandi n’ubu ari kwagura umushinga. Uyu munsi akoresha abakozi batandatu mu murima we.
Agira ati: “Nabitangiye nshaka kwiteza imbere, mbega kugira ngo mbone amafaranga kandi ubu nabigezeho.”

Uyu mubyeyi w’abana batandatu yahoze akora umwuga w’ubwarimu, ariko ahamya ko uko ahagaze uyu munsi biruta cyane uko mbere yari abayeho, nubwo muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 cyatumye abura abaguzi babiri yari afite barimo kampani yitwa Garden Fresh. Uyu munsi amasoko ye ari i Kigali mu masoko ya Kimironko na Nyabugogo.
Uwitonze Justin we avuga ko yatangiye ahinga amatunda ku buryo buciriritse, yari afite ibiti 32, ubuso ahongaho buriyongera buba kimwe cya kane cya hegitari, ariko uyu munsi ahinga ibiti 164 by’amatunda biteye ku buso burenze hegitari.
Yagize ati: “Dufite amasoko magari kandi aremwa buri gihe harim Kabuga, Kimironko na Nyabugogo, tuba dufite abashoramari bazana imodoka bagatwara umusaruro, hari n’abandi baduhamagara tukawuboherereza.”
Uwitonze avuga ko mu by’ingenzi yagejejweho n’amatunda harimo kurihirira abana amashuri yisumbuye mu bigo byigenga.
Ubu kuri hegitali hariho amatunda 1,500, umusaruro ateganya kuri hegitari ungana na toni 15 ku mwaka; bivuze ko igiti kimwe bagenda bakibarira ibiro 10 ku mwaka.
Uwitonze avuga ko amatunda ari umushinga ugora mu gihe kizwi kigenwe ariko nyuma yaho uwukora akumva aruhutse nyuma yo kuyahinga.
Ati: “[Amatunda] tuyagereranya nk’ubworozi bw’inkoko; buriya iyo yeze tuba turi gutoragura iyo dutoraguye atatu aba angana n’igi rimwe, igi riba rihagaze mirongo irindwi namatunda nayo nuko. Rero iyo uza utoragura urumva uba utoragura amafaranga rwose ni umushinga mwiza.”

Uwitonze yongeyeho ati: “Ikindi amatunda yihanganira imvura no ku zuba nta kibazo tuyamenyera amazi ku rugero runaka ruhoraho noneho imvura ikazagwa amatunda agakomeza gahunda yayo atangiritse cyangwa adapfuye nicyo cyiza nabwira nk’umuntu impamvu nayahisemo.”
Aba bahinzi uko ari batatu bo mu Karere ka Rwamagana ni bamwe mu bo hirya no hino mu gihugu bafashijwe na gahunda ya Leta yo guteza imbere ibihingwa ngengabukungu, mu mushinga watangijwe muri 2012 wagenewe kuzamura ubuhinzi bw’imyaka burimo kawa, icyayi, urusenda, imboga n’imbuto.
Uyu mushinga witwa PRICE, ushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), uterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi IFAD.
Abahinzi bafashijwe n’uyu mushinga kwagura ubuhinzi bwabo, bamwe bahawe amahugurwa, abandi bahabwa inkunga y’amafaranga ingana na kimwe cya kabiri cy’inguzanyo baba basabye binyuze mu kigo BDF.
Uwitonze yahawe miliyoni 6Frw harimo miliyoni 3Frw y’inkunga ya PRICE, naho Murebwayire we yahawe miliyoni 18Frw harimo miliyoni 9Frw y’inkunga.







