Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bufatanije n’umushinga Food for Hungry bari kubaka umuyoboro uzatanga amazi meza ku batuye mu Murenge wa Gatunda mu tugari twa Nyangara, Nyarurema na Shabana ukazuzura utwaye arenga miliyoni 65 Frw.
Uyu muyoboro watangiye gukorwa uzaba ureshya n’ibirometero bine na metero 600, ukazuzura utwaye miliyoni 65 Frw.
Umukozi ushinzwe amazi isuku n’isukura mu Karere ka Nyagatare, Iradukunda Fridolin, avuga ko gahunda Akarere gafite ari uko bagomba gukora uko bashoboye bakageza amazi meza ku batuye muri aka karere bose nkuko Leta yabyiyemeje.
Yakomeje agira ati”gahunda ihari ni uko tugomba kugeza amazi meza kubatuye Nyagatare, ni muri gahunda tujyanamo n’abafatanyabikirwa batandukanye, nk’uyu muyoboro wa Gatunda uzaha abaturage amazi bo mu tugari dutatu, aka Shabana, Nyarurema na Nyangara ho muri Gatunda.
Abaturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bishimiye iki gikorwa kiri gukorwa cyo kubaha amazi, ko bagiye gutandukana no gukoresha amazi y’ibirohwa.
Rubayita Constante utuye mu isanteri ya Buguma avuga ko bari barembejwe no gukoresha amazi y’ibirohwa ariko kuva bagiye kubona amazi meza bizatuma barushaho kugira ubuzima bwiza.
Yagize ati” Twari turembejwe n’amazi y’ibirohwa twavomaga, byaduteraga indwara zikomoka ku mazi mabi, ari ko ubu tugiye kugira ubuzima bwiza”
Nyirahakizimana Pelagie avuga ko amazi mabi bakoreshaga yatumaga bahora barwaje inzoka abana babo. Yagize ati” twahoraga turwaje inzoka kubera gukoresha amazi mabi y’ibiziba, nibura ubu tugiye kubiruhuka, ntituzongera gohora tujyana abana bacu kwa muganga bazira amazi mabi”
Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragazako 75% aribo bagerwaho n’amazi meza mu Karere ka Nyagatare, ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko hitezwe amazi azatunganywa aturuka mu kiyaga cya Muhazi ku bufatanye n’Akarere ka Gatsibo bikazazamura imibare y’abagerwaho n’amazi meza muri aka Karere.







