Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana K.Emmanuel yibukije abayobozi bo mu Karere ka Ngoma kugera kuri mudugudu ko umuyobozi mwiza ari umenya inshingano ze agakurikirana ibikorwa bye bigamije kuzana iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2023, ubwo yasuraga aka karere ari kumwe n’abagize inzego z’umutekano ku Ntara n’abandi bayobozi mu rugendo Intara irimo rwo gusura uturere tuyigize hukabwa ubumenyi n’ubushobozi.
Iyi nama yari ihuje hamwe abayobozi bo mu byiciro bitandukanye bigize ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma kuva ku rwego rwo hejuru kugera ku mudugudu.
Guverineri CG Gasana yagarutse ku kibazo cya bamwe mu bayobozi batazi inshingano zabo n’ibyo bagomba kwibandaho mu gushyira mu bikorwa ibyo inama mpuzabikorwa y’Akarere ka Ngoma yiyemeje mu mibare, ibipimo, imihigo, ingamba, igihe, ingaruka, mu rwego rwo kugeza umuturage ku iterambere igihugu cyifuza hatangwa serivise nziza.
Yagize ati: “Imikorere mibi, imigirire mibi, imico mibi, ingeso mbi z’abayobozi kandi si bwo bwa mbere na hano muri Ngoma hari umuyobozi wagiye kunywa inzoga namwe ubwanyu ntimuri shyashya, imikorere mibi kandi urahembwa abaturage baguhaye icyizere kugira ngo ubakorere, abayobozi mu nzego zitandukanye kugera mu mudugudu na bo badahembwa icyizere cyarabonetse none imikorere mibi, akarengane.”
Akomeza agira ati: “Kuba twahisemo gukorera ku ngamba, ibipimo, imihigo, imibare, intego zacu no gukorera ku gihe kugira ngo ibintu byihute bifasha umuyobozi kugira ngo yumve neza ntatane, ntasobanye cyangwa se ntapfe gutekereza guhimbahimba bimufasha kugira ngo ajye mu nzira yo kumva ko aribyo byo kwitabwaho kandi umuyobozi mwiza ni ukora akageza abaturage imbere aho bishoboka.”
Guverineri CG Gasana yabwiye abayobozi bo mu Karere ka Ngoma ko kugira ngo umuntu w’agaciro agere kubyo agomba kugeraho ari uko agomba gukora bihebuje no mu gihe abandi batuzuza inshingano, we ntagoheke, ahubwo agahora ahangayikiye, yitwararakiye kugira ngo ibyo akora bigire icyo bimara ku nyungu rusange.
Nyuma yo kumva impanuro n’inama bahawe na Guverineri CG Gasana K.Emmanuel, bamwe mu bayobozi, babwiye MUHAZI YACU ko batahanye ingamba zo gushyira imbere ubunyangamugayo bugamije guteza imbere abanyarwanda mu bufatanye no gutanga serivisi nziza.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kanoza, Akagari ka Nkanga, Umurenge wa Sake, Bankundiye Irene yagize ati: “Tugiye guhindura ibyo tutanozaga, tubinoze dufatanyije n’inzego zindi dukorana kuko ubuyobozi bw’umurenge n’utugari buratwegera bugasanga dufite amasibo dukoreramo gusa ubu bimwe twumvise tugiye kubishyira ku murongo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyerwa mu murenge wa Jarama, Nkerabahizi Cyprien we yagize ati: “Tugomba kongera kwibukiranya no yuko mbere na mbere umuturage ku isonga dutanga serivisi nziza. Iyo tuvuye nk’aha buri muntu wese agenda yongeye kumva ko haribyo agomba gukosora kugira ngo anoze imitangire ya serivisi, ntibibe ibyo kuvuga ngo araba ku kazi gusa ahubwo bibe ko ibyo nkora ndikorera kuko igihugu ari icyanjye ”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yagize ati “Izi nama batwibutsa ziri muri gahunda dusanzwe dufite ziganisha umuturage ku isonga, kwihutisha ibipimo, gutanga serivisi nziza mbese gufasha abaturage mu iterambere n’ubukungu ariko bakagira n’imibereho myiza, twari tubisanganwe ariko cyane cyane murabizi ko twihaye intego ivuga ngo ‘Bwije nkoze iki’ izajya idufasha kwisuzuma buri munsi.”
Zimwe mu nama Guverineri yagiriye ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma harimo kumenya ibyo bakora nk’inshingano zo kumenya, kumenyekanisha, kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya politike ya Leta[gahunda n’ibikorwa] bigamije kuzana iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage no kumenya abafite izo nshingano.
Mu zindi zigomba kwitabwaho harimo nko guhagararira ifasi cyangwa icyicaro urimo, gusobanukirwa politike ya Leta mu ibyiciro byose, kuyamamaza, no gukurikirana icyavuyemo, imikorere n’imikoranire myiza y’inzego, ibyiciro, abafatanyabikorwa n’abaturage bose, gutanga serivisi nziza kandi yihuse barwanya ruswa, akarengane, imikorere mibi, imico mibi n’ibindi bitandukaye.







