Guverineri w’Intara y’Iburazirazuba Pudence Rubingisa yijeje imboni z’umupaka ko bagiye gukorana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bagahabwa ibikoresho birimo amakote y’imvura n’amatoroshi ku bakora nijoro kugira ngo bizabafashe gusohoza inshingano bakora.
Babyemerewe kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira ubwo baganiraga n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije Ushinzwe Ibikorwa CP Vincent Sano, Guverineri w’Intara y’Iburazirazuba Pudence Rubingisa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen ku masite ya Karama, Rwempasha na Matimba.
Guverineri w’Intara y’Iburazirazuba Pudence Rubingisa, yashimiye izi mboni zirinda ibyambu bisaga 100 ku kazi keza bakora, abizeza ko bagiye kubaha ibikoresho bizabafasha gusohoza inshingano zabo neza harimo amakote y’imvura ndetse n’amatoroshi ku bakora nijoro.
Yakomeje agira ati” Icyo tubasaba ni ukongera kwisuzuma tukareba ahashobora kuba harimo ibyuho haba mu mikorere, haba mu bunyangamugayo tugacunga umutekano buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, ikindi tubasaba ni ugusigasira wa mutekano ingabo zaharaniye tukaba dufite Igihugu gifite umutekano, muri abasore n’inkumi musobanutse mutwemerere ko ntawuzongera kuduca mu rihumye.”
CP Vincent Sano yababwiye ko ibintu byose bizengurutse ku kintu kimwe cyitwa umutekano bityo ko bakwiye gusohoza inshingano zabo neza.
Yagize ati” Icyo twe nka Polisi tubereyeho ni ukureba ko umutekano ubungwabungwa ariko dufatanyije, turabasaba kutadohoka mu nshingano mufite zo kuba imboni z’umupaka mugakomeza mukaba maso ntihagire abangiza umutekano. Mugakora akazi neza mu bushishozi, kwitanga mukareba indangagaciro zanyu, ntimuzatatire igihango dufitanye mu gutanga amakuru.”
Gatambira David yavuze ko babonye ibikoresho bihagije byabafasha guhashya abafutuzi cyane ari igihe cy’imvura.
Yagize ati ” Dukeneye ibikoresho biri mu buryo nka bubiri ariko bijyanye n’ibihe: Hari ibihe by’imvura tuba ducyeneye bote n’amakote, hanyuma mu gihe cya nijoro tuba ducyeneye amatoroshi mu buryo bwo kudufasha nk’urumuri cyane cyane ko nijoro umuntu yumvisha amatwi kandi hari umuntu yirukanka bigasaba ko umurika nitubibona bizadufasha guhashya abafutuzi.”
Mukantanganzwa Jane ukorera mu Murenge wa Matimba mu Kagari ka Rwentanga yavuze ko bajya bahura n’ikibazo ari icy’abantu bitwaza ko baje gukorera mu mirima yabo kandi bari gucunga imari y’abafutuzi, kuri we ngo harebwa uko bashyiraho metero zitagomba kurengwa uvuye ku mupaka kabone nubwo haba ari mu mirima yabo.
Mu Karere ka Nyagatare hari imboni z’umupaka 652 zikorera ku byambu 100 biri mu mirenge umunani ikora ku mipaka y’ibihugu bya Uganda na Tanzania. Iyo mirenge ni Kiyombe, Karama, Tabagwe, Rwempasha, Musheri, Matimba, Rwimiyaga na Karangazi.









