MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Ibikubiye mu ngamba z’iterambere ry’Akarere mu myaka itanu(2024–2029)

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
22/10/2025

Ingamba z’iterambere za Nyagatare (DDS, District Development Strategy) y’imyaka itanu 2024–2029, zubakiye ku ntego yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, kongera imirimo iciriritse n’ihambaye, ndetse no guteza imbere imijyi n’ibikorwaremezo. Zihuzwa n’Icyerekezo 2050 cya Leta y’u Rwanda, na gahunda y’igihugu yo guhindura ubukungu (NST2).

Izi ngamba kandi zashyizwemo ibitekerezo by’abaturage ubwabo, inzego z’ibanze, abikorera, imiryango itari iya Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye, kugira ngo iterambere rizagerweho ribagirire bose akamaro.

Ibiro by’Akarere ka Nyagatare

Bimwe mu ]byagezweho muri gahunda ya mbere y’Igihugu yo kwihutisha iterambere -NST1 (2018–2024)

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu dutuwe cyane kandi dufite ubuso bunini mu Rwanda. Gafite ubuso bwa km² 1,920, bikakagira akarere kanini mu Rwanda, gatuwe n’abaturage 653,861, barimo 335,121 abagore (51.2%) na 318,740 abagabo (48.8%). Ubucucike bw’abaturage ni abantu 373 kuri km².

Mu mibereho y’aba baturage, 75.9% batuye mu byaro naho 24.1% batuye mu mijyi. Ubuhinzi n’ubworozi nibyo bifatiye runini ubukungu bw’Akarere, kuko 66.3% by’ingo zifite ibikorwa by’ubuhinzi, 59.3% barahinga, naho 39.2% bororora.

Mu ishyirwa mu bikorwa  rya gahunda y’ingamba z’iterambere ry’Akarere ka Nyagatare iheruka, Akarere ka Nyagatare kageze ku by’ingenzi bitandukanye mu nzego z’ubukungu, imibereho myiza, uburezi, ubuzima n’imiyoborere.

Mu buhinzi n’ubworozi, ubutaka buhurijwe hamwe bwariyongereye buva kuri hegitari 74,925 bugera kuri 82,915. Abahinzi bakoresha imbuto n’ifumbire byujuje ubuziranenge biyongereye ku kigero cya 60%. Gukoresha imashini mu buhinzi byageze kuri hegitari 7,654, naho ubutaka buhingwa hakoreshejwe amazi yuhira (irrigation) burenga hegitari 12,000.

Mu bworozi, Akarere gafite inka 220,875 n’ihene 153,494, hakaba hurabatswe amakusanyirizo y’amata (MCCs) 15 akora neza (zarengaga izari ziteganyijwe kuko zari 4).

Umusaruro w’amata wavuye kuri 12.2 miliyoni ugera kuri 35 miliyoni ku mwaka, ni ukuvuga litiro 93,000 ku munsi. Inka zose zikingirwa ku kigero cya 100%, naho serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo (veterinary services) zigeze kuri 95%.

Mu bworozi, umusaruro w’amata wiyongereye cyane ugera kuri litiro miliyoni 35 ku mwaka, hakorwa kandi ibikorwa byo kwita ku buzima bw’amatungo ku kigero cya 95%. Hari kandi amakusanyirizo 15 yakira amata (Milk Collection Centers) afite ubushobozi bwo kwakira no gutunganya amata ku rwego rw’Igihugu.

Mu bukungu n’inganda, hubatswe inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, harimo uruganda rw’amata, urw’inyama n’urw’ibigori.

Hubatswe amasoko 12 arimo n’ayambukiranya imipaka, hagaragaraho kandi impinduka mu guhanga imirimo mishya, imirimo irenga ibihumbi 54,000 yarashinzwe, harimo n’iyahaye urubyiruko amahirwe yo kwiteza imbere.

Mu rwego rw’imibereho myiza, ubuzima bw’abaturage bwateye imbere cyane. Imfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanutse kuva kuri 210 kuri 126 ku bana ibihumbi 100 bavuka, naho imfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zigera kuri 35 ku bana 1,000 zivuye kuri 45. Akarere kashyize kandi imbaraga mu kurwanya igwingira, ubu kakaba cyaragabanyije igipimo cyaryo kugera kuri 27.4%.

Ubukene bwaragabanutse buva kuri 48.6% (EICV5) bugera kuri 36.4% (EICV7).

Abaturage 13,241 bahawe inkunga ya VUP, naho 8,657 bitabiriye imirimo ya VUP. Imiryango 17,166 yahawe inka muri gahunda ya Girinka, naho 1,380 yahawe amatungo magufi.

Mu burezi, hubatswe ibyumba by’amashuri bishya, 1,390 hakiyongeraho 2,042 byiyongereye mu yindi mishinga. Gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri (School Feeding) igeze ku 100%, hanubatswe amashuri 3 ya TVET na Laboratwari 12 kugira ngo urubyiruko rwigire ku bikorwa ngiro.

Kugeza ubu, 57.5% by’amashuri yisumbuye na TVET afite Smart Classrooms zifite interineti, naho amashuri 280 yose akoresha uburyo bwo gutanga amakuru kuri murandasi (online data systems).

Ingamba z’iterambere ry’Akarere ka Nyagatare muri iyi myaka itanu  2024–2029 

Gahunda nshya y’ingamba z’iterambere za Nyagatare  yibanda ku kubyaza umusaruro amahirwe Akarere gafite no gukomeza kongera ishoramari mu nzego z’ubuhinzi, ubworozi, ubukerarugendo n’inganda.

Mu buhinzi, hateganyijwe kongera aho kuhira, gufata neza ubutaka, no guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ku butaka bwa hegitari 600 (imboga, imbuto, ibitunguru, urusenda n’ibindi). Hazanubakwa inganda nshya zitunganya amata, inyama n’ibigori, zirimo Uruganda rutunganya amata mu ifu (Milk Powder Plant); uru rwamaze kubakwa.

Uruganda rutunganya amata rwamaze gushyirwaho

Umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub n’Umuvumba Dam bizahindura isura y’ubuhinzi bw’Akarere bukava ku bushingiye ku mvura, bugahinduka ubw’iterambere rirambye. Umuvumba Dam izaba ifite ubushobozi bwo kubika 125.9 miliyoni m³ z’amazi, gutanga amashanyarazi ya 740KW, no kuhira hegitari 9,640.

Mu bukerarugendo, Nyagatare irashaka kubyaza umusaruro Parike y’Akagera, hoteli ya EPIC, sitade nshya, n’ahantu ndangamateka nka Liberation Trail.

EPIC Hotel

Hazanatezwa imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira (Solar & Biogas), kubera umubare munini w’amatungo akomokamo ibikoresho by’ibanze mu gukora biogas.

Kuba Nyagatare ari umwe mu mijyi yunganira Kigali (Secondary City) bituma ibona amahirwe akomeye mu gukurura ishoramari, haba mu bukungu, ubukerarugendo, n’iterambere ry’imijyi.

Mu gihe kiri imbere, Akarere gateganya gukomeza guharanira iterambere rirambye rishingiye ku muturage.

Umuyobozi w’Akarere, Gasana Stephen, yatangaje ko Nyagatare izakomeza gufatanya n’inzego z’umutekano, abikorera n’abaturage mu gukumira impanuka, guteza imbere isuku, n’imiyoborere ishingiye ku burenganzira n’inshingano.

Ati: “Intego yacu ni uko Nyagatare iba icyitegererezo mu iterambere ry’Igihugu, aho buri muturage agira uruhare mu kubaka ejo heza.”

Ahatangiye gukorerwa umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub
Umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub n’Umuvumba Dam bizahindura isura y’ubuhinzi muri Nyagatare

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Meya Rangira asanga amarondo akozwe mu buryo busobanutse byaca ubujura

Meya Rangira asanga amarondo akozwe mu buryo busobanutse byaca ubujura

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU