Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi batashye ku mugaragaro ibiro bishya by’Akagari ka Rubagabaga byuzuye bitwaye miliyoni 45 Frw, abaturage bakaba bishimiye guherwa serivisi ahantu hasa neza.
Ubusanzwe Akagari ka Rubagabaga mbere kakoreraga hafi na santeri ya Nyirangegene, haza gusenywa kuko hagiye kwimurirwa bimwe mu bikorwa by’ikibuga cy’indege, RDF yatanze ingurane karimuka, kuri ubu hari hashize imyaka igera kuri itatu katagira aho gukorera hazwi.
Akagari ka Rubagabaga kahawe ingurane ingana na miliyoni 19,5 Frw gafatanyije n’Akarere ka Nyagatare mu muhigo wo gushakira aho Akagari kagomba gukorera za miliyoni hongeweho andi mafaranga menshi bubaka Ibiro bishya bijyanye n’igihe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugabagaba, Katusime Annet, yagize ati: “Hariya Nyirangegene twakoreraga haje gutwarwa n’ahazajya ikibuga cy’indege biba ngombwa ko dufatanije n’akarere dushaka ahandi akagari kagomba gukorera, aha ngaha niho twubatse ubu niho akagari ka Rubagabaga duhera serivisi abaturage.”
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko bishimiye kuba bahererwa serivisi ahantu hasobanutse, baravuga ko bari bamaze iminsi baterwa ipfunwe no kuba batari bafite aho akagari gakorera.
Musinguzi Peter yavuze ko byajyaga bibagora kwiyumvisha ukuntu akagari kabo nyuma yo gusenywa badafite aho bahererwa serivisi kandi bari basanzwe bahafite, ariko ubu ni ibyishimo kuba bahanonye kandi hasobanutse kurusha uko mbere byari bimeze.
Yagize ati: “Ubu ni ibyishimo kuba twarabonye ibiro by’akagari byiza gutya, uzi ukuntu byatubabazaga kutagira aho abayobozi baduhera serivisi, ariko tugize ibiro by’akagari biruta n’aho mbere bayiduheraga”.
Mukamana Ruth we avuga ko iyo bajyaga gushaka serivisi ku kagari babanza guhamagara Gitifu ngo bamenye aho ari gukorera kuko ntaho yagiraga akorera hazwi nyuma yo kuva Nyirangegene.
Yagize ati: “Uziko twabanzaga guhamagara Gitifu ngo tumenye aho yakoreye, nonese ko akagari kacu katagiraga ibiro bizwi, ariko ubu nawe irebere tugiye kujya twakirirwa ahantu hasobanutse, uwari we wese wagera hano yabona ko akagari kacu gasobanutse.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude aherutse gutangaza ko bihaye imyaka ibiri yo kuba basoje kubaka ibiro by’utugari ku tugari tutagiraga aho dukorera.







