Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel yavuze ingamba Intara yafashe zo guhangana n’ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA, harimo no kuba muri iyi ntara hatangijwe ubukangurambaga buzamara iminsi 14 bwo kurwanya ubwandu bushya; bukaba bwatangirijwe mu Karere ka Nyagatare kuri uyu 01 Nzeri.
CG Gasana avuga ko izi ngamba zafashwe zizatuma ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko bugabanuka kuko bari mu bandura cyane muri iyi minsi.
Yagize ati: “Urubyiruko ruri mu bandura cyane nubwo n’abandi nabo imibare igaragaza ko bandura, gusa nk’Intara y’Iburasizuba twafashe ingamba z’uko dushyiraho ubukangurambaga bw’iminsi 14, kubwira urubyiruko rugatandukana n’ababashuka, gupima abantu ku bushake kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze, intara rero ni tujyanemo mu gukumira no guhagarika ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA”.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko irari ry’amafaranga, no kugendana n’inshuti mbi biri mu bibashora mu busambanyi nabwo bukabakururira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Mukabunani Florence uri mu kigero cy’imyaka 30 yavuze ko yisanze abana n’inshuti mbi zimushora mu busambanyi anabubyariramo umwana ku bw’amahirwe agiye kwipimisha asanga ataranduye ahita afata umwanzuro wo kureka kugendana n’izo nshuti.
Yagize ati: “Nagendanaga n’inshuti mbi nisanga zananshoye mu busambanyi ngo niho nzajya mbona amafaranga, mbyariramo umwana, gusa ngiye kwipimisha nsanga ndi muzima, mpita mfata umwanzuro wo kureka kugendana nabo, ndagira inama abantu bameze nk’uko nari meze gufata umwanzuro nk’uwo nafashe”.
Bazubagira Esther watanze ubuhamya bw’uko yanduye agakoko gatera SIDA, yavuze ko yakundanye n’umusore aza kumutera inda, ahura n’ubuzima bubi nuko inshuti yabanaga nazo zimushora mu buraya anabwanduriramo.
Yagize ati: “Umuhungu twarakundanye antera inda maze kubyara mbaho mu buzima bubi, abakobwa twabanaga bakoraga uburaya batangira kujya banzanira abagabo, naje kuba muri ubwo buraya, nyuma ngiye kwipimisha nsanga naranduye, ntangira gufata imiti ari nako nubahiriza inama za muganga ubuzima burakomeza”.
Mu Karere ka Nyagatare imibare igaragaza ko mu banduye agakoko gatera SIDA, 68,3% ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 25 na 29.
Ku rwego rw’imirenge, Matimba niyo iza imbere ku bwandu bw’agakoko gatera SIDA kuko buhagaze kuri 2,9 igakurikirwa na Rukomo kuri 2,2 imirenge ya Mimuli na Nyagatare igakurikiraho na 1,7.
Muri rusange Akarere ka Nyagatare ubwandu bukaba buhagaze kuri 1,3.
Muri ubu bukangurambaga buramara iminsi 14 mu Ntara y’Iburasirazuba, harakorwamo ibikorwa byo gusobanurira abaturage virusi itera SIDA icyo ari cyo, uko yandura n’uko yirindwa; uko usanze yarayanduye yitwara ngo atanduza abandi kandi agakomeza kurinda ubuzima bwe; gupima ku bushake abantu ngo bamenye uko bahagaze; gusiramura abagabo; no gutanga udukungirizo ku buntu nka bumwe mu buryo bwo kwirinda ikwirakwizwa ry’agakoko gatera SIDA.
Inkuru bifitanye isano: Biteye impungenge, Intara y’Iburasirazuba iri imbere mu kugira abantu benshi bashya banduye virusi itera SIDA







