MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Batatu batawe muri yombi bazira kwiba ibikoresho byubaka agakiriro

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
24/05/2020

Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yataye muri yombi abantu batatu bakurikiranweho kwiba ibikoresho by’ubwubatsi ahubakwa agakiriro gaherereye mu Murenge wa Karama.

Aba baturage batatu batawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 21 Gicurasi bigizwemo uruhare n’abubaka aka gakiriro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko gufatwa kwa bariya bantu kwaturutse ku makuru yatanzwe n’ushinzwe ibikorwa byo kubaka kariya gakiriro.

Yagize ati “Ushinzwe kubaka kariya Gakiriro yaduhaye amakuru ko hari bimwe mu bikoresho babuze, ariko akaba yarigeze kubonana bimwe muri ibyo bikoresho uwitwa Niyiduha.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Polisi yatangiye gushakisha ibyo bikoresho biza kugaragara ko Niyiduha yari afatanyije na Ahishakiye ndetse na Nizeyimana wari umuzamu w’ibyo bikoresho. Aba bafatanwe ibyuma bibiri byifashishwa mu kubaka igisenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage Polisi irimo gushakisha ibindi bikoresho byabuze ndetse hanashakishwa abandi baba baragize uruhare muri ubwo bujura.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 havuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Nyagatare

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uburyo bwiza bwagufasha gusenga Imana urasa ku ntego

Uburyo imibabaro ducamo yatuzanira icyizere cy'ubuzima

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU