MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Uburyo imibabaro ducamo yatuzanira icyizere cy’ubuzima

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
24/05/2020

Mu gitabo cya Bibiliya muri 1Petero 4:1 hagira hati “Nuko ubwo Kristo yababarijwe mu mubiri mube ariko namwe mwambara uwo mutima we nk’intwaro, kuko ubabarizwa mu mubiri aba amaze kureka ibyaha”

Aha intumwa Petero yerekana ibitekerezo nk’uburyo bw’intambara, nk’intwaro. Ese bigenda gute?

Ubundi hariho abantu bafata ingorane, ikigeragezo cyangwa amakuba nk’ikintu kidasanzwe. Aba bantu batekereza ko Imana igomba kuborohereza ubuzima, bagatekereza kandi ko Imana itabafasha bihagije, ko bidasanzwe ko inzira yabo igoye. Berekeza ibitekerezo byabo ku bigeragezo byabo, ibi ni bibi kuko bituma imyitwarire yabo idashobora kwihanganirwa.

Bene aba bantu bambuwe intwaro imbere y’amakuba yabo. Niyo mpamvu Petero aduhamagarira kwitwaza intwaro dutekereza kububabare bwa Kristo. Gutekereza ku mibabaro ya Kristo mu gihe cy’ikigeragezo ni uburyo bwo kurwanya igitero cya satani cyaduca intege.

Uko muca mu mibabaro, mujye mutekereza ibyo Imana ikorera muri mwe.

Reka dutekereze ko inzira tunyuramo, iyobowe n’Imana. Reka tuve mu bitekerezo byacu tuvuge ko iyi nzira ikomeye, twiyemeze ko tutazagerayo, twe kumva ko Imana itakiri kumwe natwe.

Ibyanditswe bitubwira ko Imana ihorana natwe. Mu gihe unyuze mu bihe bitoroshye, ni byiza kugendera mu kubabara Kristo.

Wibuke ko Kristo yagize kumvira mu mibabaro yose yanyuzemo (Abaheburayo 5.8). Mu gihe unyuze mu mibabaro, jya utekereza ku byo Imana igukorera. Rimwe na rimwe, Imana ituyobora mu nzira igoye kuko ikorera muri twe.

Yesu amaze kubatizwa, Umwuka Wera amujyana mu butayu. Atangira kugeragezwa n’umwanzi satani ndetse ahura n’ibigeragezo, kwibuka imibabaro no kugeragezwa kwaYesu mu butayu ni intwaro yacu nziza yo kurwanya gucika intege no gutereranwa. Gutekereza kuri Kristo bitwongera imbaraga zo guhagarara dushikamye.

Intumwa Pawulo yaganirije Timoteyo yabyaje ubutumwa bwiza amuha amabwiriza agira ati: “Jya wibuka Yesu Kristo” (2Timoteyo2:8) aha Pawulo yamuhuguraga amubwira ko ibyo akora byose atagomba kwibagirwa Yesu n’imirimo ye itangaje.

Muri macye dukwiye gutekereza ku mibabaro ya Yesu kuko bitubera intwaro yo kurwanya no gutsinda imibabaro yo mu buzima bwacu bwa buri munsi. Bibiliya itubwira ko hahirwa uwihangana akageza imperuka kuko namara kwemerwa azambikwa ikamba ry’ubugingo.

Ubu butumwa ni ubwa Pasiteri Desire Habyarimana ubarizwa mu Itorero rya ADEPR.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Iyobokamana

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Nyagatare: Abayobozi b’amadini bahawe umukoro wo gufatanya n’Ubuyobozi mu guhindura imyumvire y’abaturage 
Amakuru

Nyagatare: Abayobozi b’amadini bahawe umukoro wo gufatanya n’Ubuyobozi mu guhindura imyumvire y’abaturage 

02/10/2026
Ubu ntabwo tukitwa Abaswayili; dufatwa nk’abandi Banyarwanda bafite agaciro-Sheikh Sindayigaya
Iyobokamana

Ubu ntabwo tukitwa Abaswayili; dufatwa nk’abandi Banyarwanda bafite agaciro-Sheikh Sindayigaya

25/03/2026
Perezida Kagame yasobanuye ko Leta idatoteza abanyamadini n’amatorero
Inkuru z'ingenzi

Perezida Kagame yasobanuye ko Leta idatoteza abanyamadini n’amatorero

25/03/2026
Abayisilamu iyo bateye imbere n’Igihugu kiba giteye imbere-Perezida Kagame
Iyobokamana

Abayisilamu iyo bateye imbere n’Igihugu kiba giteye imbere-Perezida Kagame

25/03/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Impamvu abatuye i Munyaga bitwa abakemba

Impamvu abatuye i Munyaga bitwa abakemba

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU