MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Amasambu ibihumbi 28 y’abaturage yakosorewe imbibi, andi yandikwa bushya

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
27/06/2026

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka n’umuryango wa Landesa bashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, ibyangombwa by’ubutaka birenga ibihumbi 28 by’abaturage byakosorewe imbibi ndetse n’andi masambu mashya nyuma y’umwaka bari gufasha aka Karere gukemura iki kibazo.

Ni mu gikorwa cyabaye mu mpera z’iki Cyumweru aho umuryango wa Landesa wamurikiraga Akarere ka Nyagatare bimwe mu byo wakoze mubijyanye no kwandika ubutaka butari bwanditswe ndetse no gukosorera imbibi z’ubutaka abaturage bari bafite iki kibazo.

Landesa yagaragaje ko yabashije gukosora ibyangombwa 28.625 ariko ko ibyangombwa bimaze guhabwa abaturage ari 22.994 ibindi byangombwa 5.714 bikirimo ibibazo birimo ibyangombwa by’ubutaka bwa Leta bwahawe abaturage ndetse n’ubutaka bw’abaturage Leta yatujeho abandi baturage ariko ntihagaragare ibyemeza ko Leta yabuguze.

Umuyobozi wa Landesa mu Rwanda Pottel Josam, yavuze ko bishimira serivisi batanze muri aka Karere asaba ubuyobozi bwabo gukomereza aho bari bagejeje no gushaka ibyatuma aya masambu arenga 5000 ba nyirayo babasha kuyandikwaho.

Ati “ Ibyangombwa tutatanze ni imidugudu twasanze Akarere karatuje abaturage ariko ubutaka butarafatirwa umwanzuro, hari aho usanga ubutaka bwanditswe ku muntu wahoze abutunze kera, bakatubwira ko Akarere uwo muntu kabumuguriye cyangwa kamuhaye ingurane, icyo gihe rero mu buryo bw’amategeko bisaba ko habaho ihererekanyaburenganzira hagati y’uwari utunze ubutaka mbere n’Akarere.’’

Umubitsi w’Inyandiko mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Jean Claude Tuyisenge, yavuzeko bazakomeza rakomeza gukorana n’Akarere mu gufasha abaturage kubona ibyangombwa batahawe na Landesa ndetse no kwegeranya amakuru ashoboka kugira ngo buri wese abashe kubona ubutaka bwe.

Ati “Akarere katugaragariza ko hariya hantu hagiye himurwa abaturage ku bw’inyungu rusange rero tugiye gushaka izo nyandiko na bariya baturage bahatujwe dushake uko babona ibyangombwa.’’

Umuryango wa Landesa wafashije uturere dutatu two mu Ntara y’Iburasirazuba gukemura ibibazo byo gukosora imbibi no kwandika ubutaka butari bwaranditswe aho amasambu 87.567 ariyo yapimwe.

Tuyisenge Jean Claude, umwanditsi w’inyandiko mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko ibibanza bitakosowe bagiye kubyitaho
Pottel Jossam uyobora Landesa mu Rwanda avuga ko amasambu ibihumbi 87 ariyo bakoreye mu turere twa Nyagatare, Kirehe na Kayonza

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026
Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo
Umuganda

Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo

19/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Perezida Kagame yavuze impamvu amateka y’u Rwanda akwiye kuvugwa uko ari

Perezida Kagame yavuze impamvu amateka y’u Rwanda akwiye kuvugwa uko ari

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU