MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abatuye Katabagemu bavuga ko hari ibigikoma mu nkokora ubumwe n’ubwiyunge

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
22/01/2024

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Rubira Umurenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bageze ku ntambwe ishimishije yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge aho batuye ariko ko hakiri ibigikoma mu nkokora iyi gahunda birimo ubukangurambaga budahagije ndetse no kutayishyira mu bakiri bato.

Pasiteri Barenzi Geoffrey avuga ko mu nsengero nabo basigaye bigisha ijambo ry’Imana bakarivanga n’ibindi abakristu bana bakeneye, asanga hakiri imbogamizi muri iyi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge aho usanga abaturage bataboneka cyane ngo bitewe nuko baba bagiye gushaka imibereho.

Ati”Buri wa Kane nza guhugura abaturage ku bumwe n’ubwiyunge no kubana neza ariko usanga bataboneka cyane bitewe ahanini n’uburyo baba babayeho,imbogamizi si nini cyane uretse kuba abantu badakunda kwitabira baba bahugiye mu byabo.”

Bwiruka John we asanga gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ikwiye gushinga imizi cyane mu bakiri bato ngo kuko aribo Rwanda rwejo.

Ati”Ubumwe n’ubwiyunge ni intwaro twahawe n’Ubuyobozi bwiza tugomba gusigasira tukanabyigisha ariko duhereye ku rubyiruko mu nzu ku ishyiga tukigisha abana bacu gukunda abaturanyi”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwarwanda ari ipfundo bubakiyeho nk’ubuyobozi ngo ntibakwemerera uwo ariwe wese kubuhungabanya yijeje abakora ubukangurambaga gufatanya nabo kugira ngo abitabira biyongere.

Ati”Nibyo hari uburyo abaturage ba Katabagemu bari barashyizeho bwo gukora ubukangurambaga ku bumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwarwanda,ndashimira abo bakora ubukangurambaga kuko ibyo bakora biraza bisanga ibyo twari dusanzwe dukora nk’ubuyobozi bw’Akarere ninayo mpamvu mu cyumweru gishize twariyo tubibashishikariza.”

Meya Gasana yakomeje agira ati”Icyo tubasaba rero ni ukubikomeza yaba abo bapasiteri bakomeze badufashe kwigisha abaturage iyo gahunda. Tuzakomeza gufatanya nabo kugira ngo abaturage bitabire cyane kuko ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwarwanda ni ubuzima bwacu bwa buri munsi.”

Ubwo yasozaga ihuriro rya 16 rya Unity Club Intwararumuri mu Kwakira 2023 Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, yasabye abitabiriye ibyo birori gushyira ubumwe bw’abanyarwanda mu maraso bukazahererekanywa kugeza no ku bakiri bato ngo  kuko ariwo musingi igihugu cyubakiyeho.

Pasiteri Barenzi Geoffrey asanga hakwiye kongerwa ubukangurambaga muri iyi gahunda

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ujya uryama unaniwe ukabyuka nta cyahindutse? Menya ibintu bitandatu byagufasha gusinzira neza

Ujya uryama unaniwe ukabyuka nta cyahindutse? Menya ibintu bitandatu byagufasha gusinzira neza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU