MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ujya uryama unaniwe ukabyuka nta cyahindutse? Menya ibintu bitandatu byagufasha gusinzira neza

Mugisha N. RemyYanditswe na Mugisha N. Remy
23/01/2024

Kubura ibitotsi ni ikibazo abantu batandukanye bashobora guhura na cyo, gusa iyo bikabije, uba usabwa kureba muganga. Nawe bijya bikubaho? Mu buzima bwa buri munsi, umuntu ahora yiruka muri byinshi birimo akazi, amasomo, inshingano zo mu rugo, ibibazo ahura na byo ndetse n’ibindi bishobora kuza nk’uburwayi. Hari ubwo rero ibi byose bihurira mu mutwe, umuntu akananirwa kubigenzura bikaba intandaro yo kubura ibitotsi.

Reka uyu umunsi twivugire ku bintu bitandatu bizajya bigufasha gusinzira neza.

1. Gira isaha ihoraho yo kuryama

Shyiraho isaha yo kuryama idahinduka kandi ugene n’indi yo kubyuka buri gihe. Amasaha umuntu akwiye kuryama ashobora gutandukana n’ay’undi bitwe n’ibintu byinshi, ariko abakuru basabwa byibura kuryama hagati y’amasaha arindwi (7) n’icyenda (9), nk’uko urubuga www.mayoclinic.org rubivuga. Kugira amasaha yo kuryama n’ayo kubyuka adahinduka bituma uruhuka neza maze ukagira ubuzima bwiza.

Niba umaze iminota 20 uri ku buriri utarasinzira, byuka, usohoke mu cyumba usome igitabo, wumve uturirimbo dutuje cyangwa ukore ikindi kintu kikunaniza. Ibi bizatuma unanirwa maze usubire kuryama ubone ibitotsi.

2. Jya witondera ibyo urya ndetse n’ibyo unywa

Irinde kuryama ushonje cyangwa wariye ibiryo birengeje urugero. Iyo uriye ibiryo byinshi cyangwa bikomeye ugahita uryama, bituma wumva uremerewe cyane mbese ukumva utaruhutse, ari nabyo bishobora kugira uruhare mu kubura ibitotsi iryo joro.
Ku mbuga zitandukanye zivuga kubuzima zirimo www.verywellhealth.com, www.risescience.com na www.sleeplander.com bahuriza ku gutegereza amasaha atatu nyuma yo gufungura, ukabona kuryama kugira ngo ubashe gusinzira neza.

3. Icyumba cyo kuraramo kigomba kuba gifite umutuzo

Ni byiza ko ahantu uryama haba hari ubushyuhe bucye, hatuje kandi hijimye. Kuryama mu cyumba gicanyemo itara bishobora gutuma gusinzira biba ingorabahizi. Irinde kandi kumara igihe kirekire uri muri telelefoni cyangwa mudasobwa kuko urumuri rwabyo rwatuma kubona ibitotsi bigorana. Hari n’ibindi byinshi byagufasha mu gusinzira neza nko koga mbere yo kuryama ndetse no gukora umwitozo wo guhumeka byimbitse, winjiza ndetse unashora umwuka.

4. Wiryama ku manywa igihe kinini

Ushaka kuryama ku manywa? Wirenza iminota 30 kuko kumara igihe kiri hejuru y’iki bishobora kukubuza ibitotsi bya nijoro. Ku rundi ruhande ariko niba ukora nijoro, waryama bihagije kumanywa kugira ngo ushire ibitotsi, maze usubire mu kazi umeze neza.

5. Jya ukora ikintu gisaba imbaraga buri munsi

Uretse kuba bikomeza umubiri bikanatuma ugira ubuzima bwiza, gukora imyitozo ngororamubiri na byo bifasha umuntu gusinzira neza. Na none ariko jya wirinda kuyikora mu masaha yegereye ayo kuryama, urumva ko waba uri gukangura umubiri kandi ushaka kuruhuka!

6. Kemura ibiguhangayikishije mbere yo kuryama

Mbere yo kuryama, banza utunganye ibyo byose wumva biguhangayikishije kuko bishobora gutuma udasinzira uri kubitekerezaho. Andika ibiguhangayikishije maze ubivane mu nzira, ibisigaye ubirekere ejo.

Ni ngombwa kwiga guhangana n’ibibazo bitandukanye uhura na byo, ushyira ku murongo imirimo yawe kandi ugahera ku yifite akamaro kuruta indi, bigakurikirana bityo bityo. Gufata umwanya ukitekerezaho bizagufasha muri urwo rugendo, dore ko bituma wisobanukirwa, ukamenya intego yawe, ari na byo bizatuma ukora uko ushoboye ngo uyigereho.

Ibindi ukwiye kwitaho birimo kugabanya cyangwa kureka gufata kafeyine iboneka mu ikawa, inzoga ndetse na nicotine yo mu itabi.

Ni ryari najya kwa muganga?

Kubura ibitotsi ni ikibazo abantu batandukanye bashobora guhura na cyo, bituma umunsi ukurikiye, wumva utameze neza, unaniwe ndetse ntubashe gukora neza. Ni ngombwa rero kureba muganga niba wumva bikabije, akagusuzuma ndetse akanakuvura akurikije icyabiteye.

Isoko: www.mayoclinic.org
www.verywellhealth.com,
www.risescience.com na
www.sleeplander.com

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Mugisha N. Remy

Mugisha N. Remy

Izo bijyanye

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Gakenke yigiye kuri Bugesera uko bita ku mikurire y’abana bato babarinda igwingira
Abana

Gakenke yigiye kuri Bugesera uko bita ku mikurire y’abana bato babarinda igwingira

30/10/2026
Iburasirazuba: Abaturage basaga miliyoni ntibaratanga Mituweli ya 2026-2027
Inkuru z'ingenzi

Iburasirazuba: Abaturage basaga miliyoni ntibaratanga Mituweli ya 2026-2027

29/10/2026
Kirehe: Abaturage 46 boherejwe kwa muganga kubera kubatwa n’inzoga
Ubuzima

Kirehe: Abaturage 46 boherejwe kwa muganga kubera kubatwa n’inzoga

28/10/2026

Ibitekerezo 1

  1. Ishami says:
    3 years yahise

    Ntureba ahubwo nari naraburaniwe pe!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Ni ibihe bihingwa bimwe byemewe guhingwa mu mujyi?

Kayonza: Ni ibihe bihingwa bimwe byemewe guhingwa mu mujyi?

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU