Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza burakangurira abatuye mu mujyi wa Kayonza ko hari ibihingwa bikwiye gucika kuko bitajyanye n’icyerekezo cy’umujyi.
Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kayonza baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje ko imwe mu mpamvu zishobora kuba zituma uyu mujyi utajyana n’icyerekezo harimo no kuba hari abagifite imyumvire yo gukomeza gukora ibyahise aho kwita kubigezweho, ibyiifuzo byabo ngo nuko nabo bamenya ko ibintu byahindutse ndetse ko hari ibikorwa bimwe na bimwe bidakwiye kuba bikigaragara muri uyu mujyi.
Umwe muri aba baturage yagize ati: “Nibyo koko twese dushaka ko umujyi wacu utera imbere ugasa neza, ariko imwe mu mbogamizi ni uko hari abagitsimbaraye kuri gakondo, ngo barahinga imyaka basanzwe bahinga ugasanga biri kudindiza iterambere.”
Yakomeje agira ati: “Bakwiye guhindura imyumvire bakumva ko buri gace kaba gafite ibigateganyirijwe, ntawe ukwiye kubangamira icyerekezo cyahantu runaka”
Undi nawe yunzemo ati: “Ugasanga urutoki mu mujyi! Ntabwo biba bisa neza, umuntu niba hari ibyo abona yakorera ahandi bigakunda aba akwiye kureka abafite ibyo bazakoresha bakahakoresha nawe ibyo akajya kubikorera aho bikwiye gukorerwa kugira ngo iterambere rya buri wese rigerweho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko hari ibihingwa bimwe na bimwe biba bidakwiye guhingwa mu mujyi.
Yagize ati “Ntabwo byemewe guhinga amasaka, intoki n’indi myaka itabereye guhinga mu mujyi. Abafite ibibanza bigaragaramo barasabwa kubikuraho.”
Umuyobozi w’akarere kandi akomeza avuga ko hari ibihingwa byemewe birimo imboga n’indabo n’ibindi bituma hagaragara isuku.
Ati: “Ubundi hari ibihingwa bitandukanye bitangiza isura y’umujyi, indabo, imboga n’ibindi; bigori ntibyemewe kuko nabyo biba birebire, ahubwo nk’imboga, umuntu afite imirima y’imboga mu rugo byo nta kibazo, naho ibindi hari aho byagenewe bikwiye kuba biri, ibi byose bigamije kunoza isuku mu mujyi wa Kayonza no kugaragaza isura nziza.”
Abatuye mu mu mujyi wa Kayonza kandi basabwa gutunganya inyuma y’ingo zabo bahashyira ubusitani ‘bwiza’, hagaterwa n’ibiti by’imitako ndetse bagatema ibihuru aho bigaragara hose, ari na ko bibuka gushyira amatara hanze.
Ubuyobozi kandi bwibutsa abafite ibibanza mu mujyi wa Kayonza bitubatswe, kubitunganya no kubibyaza umusaruro, hubakwa inyubako zijyanye n’icyerekezo cy’umujyi. Ibi byose bikorwa bigamije guteza imbere umujyi wa Kayonza ukagira isura nziza nk’umwe mu yunganira Kigali.







