Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye urubyiruko gukora cyane rugateza imbere Igihugu birinda kuyobywa n’ibihugu by’amahanga bishaka kubigisha indangagaciro zabyo ngo bazigendereho kandi Imana yarahaye abantu bose ububasha bungana bityo ntawe ukwiye kwigisha undi uko yitwara n’uko akora.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024 ubwo yafunguraga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19 ikaba yabereye muri Kigali Convention Center.
Ni inama ihuriza hamwe Umukuru w’Igihugu n’abaturage mu rwego rwo gushyikirana hagamijwe iterambere.
Perezida Kagame yasabye urubyiruko gukora cyane bakirengagiza abiyita ibihugu bikomeye bishaka kwigisha ibindi uko bikora.
Ati: “Urubyiruko ni mwe mukwiye gukora kugira ngo muteze imbere igihugu cyacu kurusha uko twe twabikoze, imyaka 30 irashize tuvuye mu icuraburindi. Abafite imyaka 30 muri muri iki cyumba murumva ibyo mukwiye gukora.”
“Bakababwira ngo tugomba kubigisha indangagaciro, ariko ndashaka kubabaza Imana yahaye abantu bamwe ububasha bwo kwigisha indangagaciro abandi ntiyabubaha? Bakababwira ngo ni demokarasi, iyo demokarasi tuyigishwa nabo? Ni demokarasi yabo natwe dufite iyacu.”
Umukuru w’Igihugu kandi yasabye urubyiruko kutagendera ku bandi ngo kuko nta gihugu kibaho nk’uko ikindi kibaho.
Ati: “Ntabwo twabaho nk’uko abandi babaho turi agahugu gato, ubukungu bwacu ntitubufite uko tubwifuza ariko nta bantu baba bato keretse iyo ubyigize. Kuva i kuzimu ukaba umuntu ntabwo bipfa kuza gusa ntawuza ngo abiguhe biva mubyo ukora.”
“Ntimukwiye guteta, aho abandi bakora amasaha abiri cyangwa atatu bakajya kwiryamira, ushatse wowe wakora icumi. Ibi mvuga niko u Rwanda ruteye sijye warugize uko ruteye, iyo wipfushije ubusa ibyo wari ufite bikagenda kubigarura birakugora.”
Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare-NISR kigaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ariyo ifite umubare munini w’urubyiruko mu gihugu bangana na 942 370,abagera kuri 45.4% muri abo ntibishimira akazi bakora rimwe na rimwe ntibaba banagashaka ari byo bituma iyi ntara igira ubushomeri bungana na 19.1%.
Intara y’Iburasirazuba ituwe n’abaturage 3,563,145 ikaba ariyo ntara ituwe cyane mu gihugu. Aba baturage batuye mu turere turindwi tuyigize aritwo Nyagatare( ituwe cyane),Gatsibo,Bugesera, Rwamagana, Kirehe, Kayonza na Ngoma.









