MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abaturage bibukijwe guhinga 70% by’ubuso bw’inzuri

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
28/08/2025

Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’ubworozi, abaturage basabwe guhinga nibura 70% by’ubuso bw’inzuri bagahingamo ibihingwa byatoranyijwe bigaburirwa amatungo birimo ibigori, ibishyimbo na soya.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, mu nama nyunguranabitekerezo igamije gutegura neza igihembwe cy’ihinga cya 2026 A.

Visi Meya, Matsiko yavuze ko iki gikorwa kigamije kongera umusaruro w’ibiribwa ku isoko ndetse n’iby’amatungo kugira ngo ubuhinzi n’ubworozi burusheho gutera imbere.

Yagize ati: “Abaturage tugomba kubibutsa ko inzuri atari izo kuragira gusa, ahubwo tugomba no kuzikoresha mu guhinga ibihingwa bifitiye akamaro imiryango yacu ndetse n’amatungo yacu. Turashaka ko buri rugo rworora rufata iya mbere mu guhinga ibigori, ibishyimbo n’isoya, kuko ibyo bihingwa bizatuma duca inzara mu baturage.”

Yongeyeho ko kugira ngo ibi bigerweho, hakenewe ubufatanye bw’abaturage bose, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge.

Yagize ati: “Turashishikariza abaturage bose gufata iya mbere mu gukoresha neza izi nzuri. Turifuza ko igihembwe cy’ihinga gitaha cyazatangira abaturage bamaze gutunganya ubuso bwose bwateganyijwe, kugira ngo tugere ku ntego yacu ya 70% bw’inzuri.”

Akarere ka Nyagatare kazwiho kugira inzuri nyinshi zikoreshwa mu bworozi bw’inka, aho habarurwa inzuri 5,224 ziri ku buso bungana na hegitari 68,284.

Gusa kugeza ubu, 69.9% gusa by’ubuso bw’inzuri bwagenwe guhingwa nibwo bumaze gutunganywa.

Matsiko Gonzague, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Abaturage 396 bagiye kwishyurwa miliyoni 114Frw y’ingurane

Ngoma: Abaturage 396 bagiye kwishyurwa miliyoni 114Frw y'ingurane

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU