Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yasuzumye inemeza urutonde rw’abaturage 396 babariwe ingurane ikwiye ku mitungo yabo yagizweho ingaruka n’ikorwa mishinga y’ imihanda irimo nk’uwa Ngoma-Ramiro, bagomba guhabwa ingurane y’amafaranga 114,841,762 Frw.
Kuri uyu wa 28 Kanama 2025 mu Karere ka Ngoma habaye inama idasanzwe y’Inama Njyanama yarigamije gususengura no kwemeza ingamba z’ibikorwa by’iterambere mu myaka itanu 2024-2029 no gusuzuma no kwemeza ingurane n’imitungo bizagirwaho ingaruka n’ibikorwaremezo.
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, yagize ati: “Twafashe icyemezo ko buri nama yose dukoze muri Ngoma, igihe hari dosiye y’abaturage ijyanye n’ingurane y’ibikorwa by’abo igomba kuza mu nama tukayemeza.”
Yakomeje agira ati “Uyu munsi naho turayemeje ku baturage bo ku muhanda wa Nyaruvumu-Gahushyi-Gituku.”
Abaturage babariwe ingurane ikwiye ku mishinga y’imihanda ya Ngoma-Ramiro na Kibaya-Rukira-Nasho iri gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA,ndetse n’umuhanda Nyaruvumu-Gahushyi-Gituku na Vundika- Vivante iri gukorwa n’Akarere.
Itegeko N° 32/2015 ryo kuwa 11/06/2015 mu ngingo yaryo ya 9, ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange riteganya ko “urwego rwemeza ko abantu bimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange ku rwego rw’Akarere ari Inama Njyanama y’Akarere”
Urutonde rw’abaturage bakorewe igenagaciro ku muhanda Nyaruvumu-Gahushyi-Gituku abujuje ibisabwa ngo bishyurwe harimo abantu 185 bazishyurwa amafaranga 54,107,281 Frw, abataruzuza ibyangombwa basabwa harimo 169 bazishyurwa 32,581,142 Frw.
Umuhanda Vundika-Vivante harimo abantu 5 bazishyurwa 1,003,022 Frw, umuhanda Ngoma-Ramiro harimo abantu 35 bazishyurwa 26,908,558 Frw, naho umuhanda Kibaya-Rukira-Nasho harimo abantu 2 bazishyurwa 241,759 Frw.
Bose hamwe ni abantu 396 bazishyurwa amafaranga y’u Rwanda 114,841,762








