Kuva muri Nyakanga 2023 kugeza ubu, Akarere ka Nyagatare kamaze guhuza abaturage 19,326 batishoboye n’amahirwe yo kwikura mu bukene, mu gihe intego ari uko muri Kamena 2025, abaturage bagera ku 25,837 aribo bagomba kuba bafashijwe kuva mu bukene mu cyiciro cya mbere cya gahunda ya Leta yo gukura abaturage mu bukene.
Amahirwe abaturage batishoboye bahuzwa nayo aba ari mu buryo butandukanye harimo nk’abahabwa akazi muri gahunda nka VUP, aborozwa amatungo muri gahunda nka Girinka Munyarwanda, abaterwa inkunga zitandukanye binyuze mu matsinda cyangwa umuntu ku giti cye bitewe n’ibyo ufashwa yagaragaje ko akeneye; no guhabwa amahugurwa atandukanye mu rwego guhindura imyumvire haganmijwe kwihutisha iterambere.
Ni urugendo Akarere ka Nyagatare karimo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo n’imiryango mpuzamahanga idaharanira inyungu mu rwego rwo kwibanda ku rutonde rw’abaturage batishoboye.
Murekatete Juliet, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, akaba na Perezida wa Komite ishinzwe gukurikirana iyi gahunda yo gukura abaturage mu bukene ku rwego rw’Akarere, yavuze ko intego nyamukuru yabo, ari uguhuza abaturage n’amahirwe aboneka mu mishinga itandukanye kugira ngo bibafashe gutera intambwe iva mu bukene.
Yagize ati: “Tugomba kora uko dushoboye ngo buri muturage agire amahirwe yo kwiteza imbere, tunyuze mu bikorwa birimo gahunda za Leta nka Girinka, VUP ndetse n’imishinga migari nka Muvumba Multpurpose na Gabiro tudasize n’abafatanyabikorwa bakorera hano mu Karere, twashyizeho gahunda yo guhera ku baturange bari ku rutonde rwo gufasha. Kandi biri gutanga umusaruro.”
Gahunda yo gukura abaturage mu bukene yatangiye kuwa 1 Nyakanga 2023, icyiciro cya mbere 2023-2025 kikaba kizarangira kuwa 30 Gicurasi 2025. Ibi bivuze ko abaturage bafashwa imyaka ibiri gusa, muriyo myaka bagahurizwaho amahirwe ari mu buryo butandukanye abafasha kubaka ubushobozi; hanyuma bagacutswa hagatoranywa abandi, gutyo gutyo.






