MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abata Indangamuntu n’abatinda kwifotoza bujuje imyaka baburiwe

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
15/01/2024

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen arakangurira abaturage bataye indangamuntu kuzishakisha aho bazitaye bakazizana zikabikwa neza kuko zikenerwa muri serivisi nyinshi bakenera, yanashishikarije abagejeje imyaka yo kwifotoza kujya ku Mirenge itandukanye bagafotorwa.

Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana abarangisha indangamuntu zatakaye haba muri za gare,ku bitaro, ku mabanki ndetse no kubiro bya polisi aho usanga abaturage barataye izo ndangamuntu, ariho Meya Gasana asaba abaturage b’Akarere ka Nyagatare kuzishakisha bakazibika neza.

Ati”Umuntu ajya kuri banki akabikuza agatayo indangamuntu, niba ari amashyushyu y’uko abonye amafaranga, hari abajya kwa muganga kwivuza n’ahandi henshi ubu rero turi mu gikorwa cyo gushishikariza abo bantu gufata indangamuntu zabo.”

Akomeza agira ati”Hari serivisi nyinshi Umuntu ajyamo bikamusaba kuba afite indangamuntu nk’irangamimerere,hari ibyangombwa bitandukanye umuntu ajya gusaba,hari serivisi z’imari hari ubwo rero umuntu ajya gusaba serivisi bakamusaba indangamuntu bikamera nkaho bimutunguye…”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare kandi arakangurira abagejeje imyaka yo gufata indangamuntu kwifotoza bakazikimorerwa.

Ati”Hari urubyiruko rugejeje imyaka yo gufata indangamuntu,leta yaduhaye imashini zifotora 7 zigenda zifotora zimuka iya Matimba igakora na Rwimiyaga,iya Musheri igakora na Rwempasha…. twisanze rero twarafotoye abantu hakorwa indangamuntu 7000 ariko muri iyi minsi aho dutangiriye ubukangurambaga barazitwaye ubu dusigaranye 2000 gusa nazo muze muzijyane.”

Meya Gasana kandi arasaba abaturage gufata indangamuntu ngo hatazagira ubura amahirwe yo gutora muri Nyakanga uyu mwaka.

Ati”No mu matora naho indangamuntu irakenerwa ubwo rero mu myiteguro yayo tugomba gukora harimo no kugira ibyangombwa byuzuye birimo n’indangamuntu kuko izakenerwa.”

Abaturage baganiriye na MUHAZIYACU bayibwiye ko gutunga indangamuntu ari ishema kuri buri munyarwanda ngo kuba hari abatazifite biterwa n’uburangare bityo bakwiye kuzishaka.

Nizeyimana Theogène utuye Matimba ati”Muri iyi minsi nataye indangamuntu ariko ndimo ndashaka indi nubu navuye kudekarara, nta muturage wakwanga gutunga indangamuntu usibye wenda kuba yarayitaye cyangwa se atarayibona arimo kuyishaka.”

Gashugi Jean Marie Vianney ati”Ahanini kudafata indangamuntu suko idafite agaciro ahubwo ni cya gihe wawundi wo kuyifata atayihaye agaciro.”

Indangamuntu ni igikoresho gikenerwa iyo umuturage asaba serivisi mu ngeri zitandukanye ariyo mpamvu leta ishyira imbaraga cyane mu ikorwa ryazo.Uyitaye asabwa guhita amenyesha RIB anyuze ku irembo kugira ngo ahabwe ikiyisimbura mu gihe uyitoye we asabwa kuyishyikiriza polisi cyangwa ubuyobozi bumwegereye kandi uyifatwanywe atabikoze ahanwa n’amategeko.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%
Amakuru

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%

12/11/2026
Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe
Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe

11/11/2026
Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026
Amakuru

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026

11/11/2026
Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abajyanama batangiye kuzenguruka utugari twose bumva ibibazo by’abaturage

Bugesera: Abajyanama batangiye kuzenguruka utugari twose bumva ibibazo by’abaturage

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU