Abangavu babyaye imburagihe bo mu mirenge ya Nyagatare na Rwimiyaga, bagaragaje bimwe mu bibazo bibabangamiye bibabuza gusubira mu ishuri ngo bakomeze amasomo,
Kuri uyu wa 24 Gashyantare mu Murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, muri gahunda yiswe ‘Ijwi ry’Umwana’, bamwe mu bangavu babyaye imburagihe batarasubira mu ishuri bakanguriwe gusubira mu ishuri aho guhora basaba imyuga nk’aho ari ikintu cyoroshye cyo kwiga.
Mu bibazo bagaragaje harimo kutagira uwo basigira abana babo, kubura amafaranga y’ishuri, ipfunwe mu bandi bana babita ababyeyi, no gushaka kwiga imyuga aho gusubira mu mashuri asanzwe.
Bagabo Anthony, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, yavuze ko icyo basaba aba bangavu ari uko bongera bakigirira icyizere bakumva ko ibyabaye ubuzima butahagaze,
Avuga ko baba bakiri abana bafite imyaka micye, kandi ngo bashobora gusubira mu ishuri bakiga bakagera ku ndoto z’ibyo bifuzaga
Ati: “Ubuyobozi bw’Igihugu bwashyizeho amahirwe yose ashoboka atuma umwana wabyariye iwabo asubira ku ishuri akiga, atuma umwana wavutse kuri uwo mwana agira uburenganzira haba mu kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere haba n’ubundi buryo bwo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.”
Umwe mu bana babyaye wasubiye mu ishuri yemeza ko nubwo yasubiye mu ishuri bitari byoroshye,
Ishimwe Honorine wiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gacundezi, ufite umwana w’umwaka n’amezi atanu avuga ko yabonaga gusiga umwana akajya kwiga atari ibintu byoroshye,
Yagize ati “Narebaga ukuntu nasiga umwana nkajya ku ishuri nkabona ni ibintu bitoroshye, naje gusubirayo ubu ng’ubu ndiga, nsubiye mu ishuri bamwe ntibumvaga ko ndi mugenzi wabo bakajya bavuga ngo uriya ni umubyeyi.”
Ingabire afite imyaka 17, umwana we afite umwaka n’amezi abiri, ni umwe mu bana babyaye utarasubiye mu ishuri, avuga ko hari bagenzi be babuze amafaranga y’ishuri ntibasubire ku ishuri, abandi bakaba bashaka kwiyigira imyuga,
Yagize ati: “Bamwe muri twe twasabwe kongera gusubira mu ishuri kuko twumvaga ko kwiga imyuga ari byo byoroshye, nyamara twasobanuriwe ko imyuga na yo yiga abahanga ahubwo uwize amashuri asanzwe n’imyuga biba ari byo byiza kurushaho.”
Kabatesi Olivia, Umuyobozi w’ Umuryango ‘Empower Rwanda’ ari nawo wateguye iki gikorwa, avuga ko muri ibi bikorwa bari gufashwa n’Umuryango VSO Rwanda muri gahunda yitwa ‘Imbere Heza’ yita ku bibazo by’imyororokere n’amategeko ku buzima bw’imyororokere; bita ku bana babyaye imburagihe 200,
Yakomeje agira ati “Twakoranye amasezerano n’ibigo nderabuzima kugira ngo babone ubuvuzi bwihuse kugira ngo ubuzima bwabo ntibutakarire muri urwo rugendo kubera ko twizera ko udafite ubuzima bwiza nta kindi wageraho. Ikindi dukora tubafasha gusubira mu ishuri ni cyo kintu cya mbere dushyize imbere kuko kwiga ni igisubizo cy’ibibazo byinshi nabo kandi nk’abana b’abakobwa bafite uburenganzira bwo kwiga.”
Ibikorwa byo kuganira n’aba bangavu bizakomeza mu turere twa Gatsibo na Rwamagana, ariko naho hakazazirikanwa cyane abana bafite ubumuga bukomatanyije babyaye imburagihe.






