MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abafite ubumuga bwo kutabona bahawe inkoni yera ibafasha mu kugenda

Jean Claude ByukusengeYanditswe na Jean Claude Byukusenge
26/02/2022

Mu cyumweru cyahariwe kurengera abatishoboye, Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gatsibo bwashyikirije abantu bafite ubumuga bwo kutabona bo mu mirenge ya Ngarama na Gatsibo inkoni zera zizabafasha kugenda badakeneye undi muntu wo kubarandata,

Iki gikorwa cyo gufasha abafite ubumuga bwo kutabona mu mirenge ya Ngarama na Gatsibo cyabaye kuri uyu wa Gatanu 25 Gashyantare 2022, aho bashyikirijwe inkoni yera. Ni igikorwa kizakomereza mu yindi mirenge igize akarere kimwe n’ibindi bikorwa byo gufasha abatishoboye bitandukanye birimo gukorwa.

Umuyobozi w’ishami ry’iterambere n’imibereho myiza mu Karere ka Gatsibo Dusenge Yvette,  yagize ati: “Uyu munsi dufite abantu bafite ubumuga bwo kutabona bigisha mu mashuri yisumbuye kandi bakeneye n’uburyo bwo kugenda niyo mpamvu twabahaye inkoni, hari n’abana b’abanyeshuri bafite ikibazo cyo kutabona, iyo umuhaye inkoni aragenda agakurikira na we akagira umusanzu atanga mu guteza imbere Igihugu.”

Yakomeje agira ati: “Ufite ubumuga arashoboye, kugira ubumuga si ukumugara niko bimeze kandi niko kuri, iyo umufashije ukamworohereza kuba yakora cyangwa kubona serivisi bimufasha gukomeza ubuzima nk’abandi bose.”

Kabareba Aphrodis utuye mu Murenge wa Nyagihanga mu Kagari ka Nyagitabire, Umudugudu wa Nyamikamba afite ubumuga bwo kutabona akaba umwarimu mu mashuri yisumbuye, amaze imyaka 10 yigisha ururimi rw’Icyongereza, yishimiye inkoni yera nshya yahawe kuko iyo yari afite yashaje,

Akomeza avuga ko agitangira kwigisha abanyeshuri byabanje kubatungura bibaza uwo ariwe n’uko abayeho bamubaza uko azabigisha bitewe n’inyandiko y’abatabona,  ngo ariko nyuma barabyakiriye ahubwo bakavuga ko byanze bikunze abona kubera ko yari amaze kumenyera ikigo; yabaye umwarimu w’ indashyikirwa mu burezi aho yigisha inshuro zigera kuri eshatu.

Kabareba yasabye ubuyobozi kuba hafi y’abantu bafite ubumuga ati: “Ubuyobozi nabubwira ko bukwiye kutuba hafi kuko inkoni yera isaza vuba,bakagerageza kudushakira izindi iyo bibaye ngombwa. Nanjye iyi nkoni bampaye ngiye kuyifata neza kugira ngo zizabashe kutugirira akamaro aho tugenda hose.”

Muragijimana Ancila w’imyaka 35 na we afite ubumuga bwo kutabona akaba umurezi mu ishuri ryisumbuye rya Nyabiheke, mu ishami ry’indimi avuga ko inkoni yera yahawe igiye kumufasha mu rugendo rwe kuko nta kintu yakoreshaga yagendaga gusa, yagiraga imbogamizi zo kugera ahantu ntahamenye,

Yagize ati: “Nageraga ahari ikinogo, ibuye, n’ikindi kintu nkaba nagikandagira cyangwa nkakigonga ariko inkoni izajya imfasha byinshi ntambuke cyangwa ngire ibyo mpigamira.”

Biteganyijwe ko mu mirenge yose igize Akarere ka Gatsibo hazatangwa inkoni 25, abazihawe bashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwabahaye agaciro bituma badahezwa mu miryango, kuko kera bafatwaga nk’abadafite agaciro hakaba abahezwa mu nzu;  ariko nyuma yaho baherewe agaciro babashije kubona akazi barakora abandi bariga neza bajya no mu mashyirahamwe nk’abandi bantu basanzwe.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Gatsiboinkoni yeraUbumuga

UMWANDITSI

Jean Claude Byukusenge

Jean Claude Byukusenge

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Minisitiri Gatabazi yibukije abaturage kugira uruhare mu guhitamo ibibakorerwa

Bugesera: Minisitiri Gatabazi yibukije abaturage kugira uruhare mu guhitamo ibibakorerwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU