MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abajura baturutse muri Uganda bibye inka umunani i Tabagwe

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
15/01/2021

Ku mugoroba wo kuwa kane tariki 14 Mutarama mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, itsinda ry’abajura baturutse ku ruhande rwo muri Uganda ryibye inka umunani n’ihene eshatu mu rwuri rwegereye umupaka w’iki gihugu.

Izi nka n’ihene byibwe ni iby’abantu batanu, umworozi umwe muri bo yibwe inka ishanu, batatu bibwa inka imwe imwe, ihene eshatu zari iz’undi umwe.

Abaje kwiba ngo bari bayobowe n’umugande witwa Side, ngo bamanutse basanga inka aho zari ziragiwe ku musozi muri 50 uturutse aho umupaka w’u Rwanda na Uganda uherereye mu Kagari ka Gishuro mu Mudugudu wa Nyagatare, ngo babanje kwirukankana abashumba bari baziragiye barahunga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe Munyangabo Celestin, yabwiye MUHAZIYACU ko atari ubwa mbere haba hari abambutse umupaka baje kwiba inka, ngo iyo bigenze gutyo inzego z’ubuyobozi ziragikurikirana.

Yagize ati “Tugerageza kuvugana n’abayobozi bo hakurya, zaboneka zikabasha kugarurwa. Ubu turacyakurikirana nyine, kubera ko zaraye zibuze nimugoroba, turacyakurikirana kugira ngo turebe aho zagiye.”

Nk’ubutumwa ku borozi cyane cyane abegereye umupaka, umuyobozi w’Umurenge wa Tabagwe yavuze ko aborozi nabo bakwiye gushyiramo uruhare mu kurindira umutekano amatungo yabo no kwirinda  kuzishyira ahantu hashobora kuba havuka ikibazo.

Amakuru kuri uyu mugande Side wari kumwe n’abandi bajura ngo nuko ari mu kigero cy’imyaka 25, atuye ahitwa muri Gahondo, Maziba mu Karere ka Kabare. Binavugwa ko aherutse kuza kwiba inka mu Rwanda tariki 20 Ukuboza 2020 ariko icyo gihe barazimutesheje.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: NyagatareTabagweUganda

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Umukobwa yaguye gitumo umusore bendaga kurushinga ari gusambana, ubukwe buhita buhagarara

Rwamagana: Umukobwa yaguye gitumo umusore bendaga kurushinga ari gusambana, ubukwe buhita buhagarara

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU