Depite Wibabara Jennifer, yasabye abagore bo mu Karere ka Nyagatare kubyaza umusaruro amahirwe Leta yashyizeho arimo kugana ibigo by’imari bitandukanye bikabafasha kwiteza imbere ubwabo, imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.
Ibi yabibasabye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024, ubwo habaga inama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare yibanze ku kurebera hamwe uko imihigo ya ba Mutimawurugo 2023-2024 yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ibikibangamiye iterambere ryabo muri rusange.
Depite Wibabara Jennifer yagize ati” igisabwa umugore w’uyu munsi ni ukwegera ibigega byashyizweho mu rwego rw’ubukungu kuko yakuriweho inzitizi. Haba amabanki, haba muri Leta imishinga yihariye yo kwishyira hamwe ndetse n’ibimina, buriya bwose ni uburyo bugamije guteza imbere umugore ariko nawe agateza imbere umuryango.”
Depite wibabara asanga ibyo byose bitagerwaho igihe abantu batakigira kirazira mu byo bakora, bityo agasaba abagore n’abagabo kwica bakigira ikibazo hamwe igihe cyabayeho bakibwiza ukuri hagamijwe gushaka umuti urambye.
Mutegwaraba Egidia uhagaragarariye ihuriro ry’abagore mu Rugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyagatare yasabye abagore gutinyuka bakagana ibigo by’imari bakamenya kwizigamira bakiteza imbere kuko iyo bateye imbere n’urugo ruba rwateye imbere.
Yakomeje agira ati” Iyo tuvuga umugore ukora rimwe na rimwe tuba dushaka umugore witeje imbere we ku giti cye akora ibikorwa bigaragara ku buryo niyo yaba ari gukora yatanga umusaruro ugaragara waza ugasanga ahagazemo neza.”
Masanyu Jovia utuye mu Kagari ka Matimba mu Murenge wa Matimba watangije igishoro cy’ibihumbi 100 Frw agatangira agura imbahu none ubu umushinga we ukaba uhagaze miliyoni 6 Frw, yasabye abagore kwitinyuka.
Yakomeje agira ati” Nshingiye ku kamaro byagiriye umuryango wanjye nasaba abagore gutinyuka bagahera ku gishoro gitoya icyo baba bafite cyose, bagakora bakagana ibigo by’imari bagashaka iterambere ry’urugo rwabo.”
Mu Karere ka Nyagatare hari abagore bahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye bagera kuri 211, aba bagore bafite amatsinda arenga 300 na Koperative zifite ibyangombwa 80, muri zo 78 zikaba zikoresha ikoranabuhanga mu bikorwa bitandukanye.








