MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abagabo batatu bakomoka muri Uganda bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
22/01/2026

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyagatare bwakiriye mu muryango Nyarwanda abaturage batatu bakomoka mu gihugu cya Uganda bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, nyuma yo kuzuza ibisabwa byose biteganywa n’amategeko.

Aba bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ni Julius Twizeye, Omodinga Lucious na Gasa Valens, bakaba batangaje ko bishimiye cyane iyi ntambwe ikomeye bagize, banashimira Leta y’u Rwanda yabemereye kuba Abanyarwanda byemewe n’amategeko.

Ni muhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare w’agateganyo, Kakooza Henry, ari na we wakiriye indahiro zabo ku mugaragaro.

Meya Kakooza yabahaye ikaze mu muryango nyarwanda, abashimira icyizere bagiriye u Rwanda, abasaba gukomeza kubana neza n’abandi baturage no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yabibukije kandi ko ubwenegihugu ari ishema ariko kandi bukajyana n’inshingano, gukurikiza amategeko y’u Rwanda, kurangwa n’indangagaciro nyarwanda zirimo ubunyangamugayo, ubumwe, gukunda umurimo n’igihugu.

Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu cyakira abantu bose bakifuza kubana n’abandi mu mahoro no mu bumwe. Turabishimiye nk’Akarere ka Nyagatare, tubasabye kurangwa n’indangagaciro nyarwanda no gukomeza kubaha amategeko y’igihugu cyabemeye kuba abana bacyo.”

Aba bahawe ubwenegihugu, Julius Twizeye, Omodinga Lucious na Gasa Valens, bagaragaje ibyishimo bidasanzwe, bavuga ko u Rwanda babonamo Igihugu gifite umutekano, ubuyobozi bwiza n’amahirwe yo kwiteza imbere.

Bavuze ko bagiye gukomeza kuba urugero rwiza rw’abaturage bubaha amategeko, bagatanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu n’iry’Akarere ka Nyagatare by’umwihariko.

Bagize bati: “Twishimiye cyane kuba Abanyarwanda. U Rwanda twaruhisemo kubera amahoro, iterambere n’ubuyobozi bwiza. Tugiye kurangwa n’indangagaciro nyarwanda no gutanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu cyatwakiriye.”

Ubwenegihugu mu Rwanda butangwa hashingiye ku Itegeko ngenga rigenga ubwenegihugu mu Rwanda: N° 002/2021.OL ryo ku wa 16/07/2021. Iri tegeko rigena uburyo bwo gusaba, gutanga, gukura, no gusubirana ubwenegihugu Nyarwanda, rikaba ryarasimbuye iryo muri 2008.

Omodinga Lucious na Gasa Valens
Gasa Valens
Julius Twizeye arahirira kuba Umunyarwanda

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026
Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Ndikubwimana woroye inkoko ibihumbi 11 yagaragarije Abasenateri imbogamizi z’aborozi

Kirehe: Ndikubwimana woroye inkoko ibihumbi 11 yagaragarije Abasenateri imbogamizi z'aborozi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU