Mu gihe iminsi mikuru iri kurangiye hirya no hino mu gihugu, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buributsa ababyeyi n’abafite inshingano zo kurera abana ko iyi minsi ihita ikurikirwa no gusubira ku ishuri, bityo hakaba hakenewe imyiteguro ihagije ituma abana bose biga neza kandi ku gihe.
Ni ubutumwa butangwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet agaragaza ko nubwo iminsi mikuru iba ari umwanya mwiza wo kwishimana mu miryango, idakwiye kuba imbarutso yo gusesagura cyangwa kwirengagiza inshingano z’ingenzi zo kurera abana.
Yagize ati: “Iminsi mikuru irashira, abana bagasubira ku ishuri. Turasaba ababyeyi kwitegura hakiri kare, bakita ku burere bw’abana, bakabohereza mu ishuri bose kandi ku gihe, kuko ari ho ejo hazaza habo hahera.”
Akomeje asaba ababyeyi n’abandi bose bafite abo barera kwirinda no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa abana, cyane cyane ibyaha byo gusambanya abana no kubahohotera mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Agize ati: “Umwana agomba kurindwa, agahabwa uburenganzira bwe bwose, cyane cyane uburenganzira bwo kwiga no kubaho mu mutekano. Nta mwana ukwiye kwangirizwa ejo he hazaza n’imyitwarire mibi y’abantu bakuru.”
Bamwe mu babyeyi mu Mujyi wa Nyagatare baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje ko iminsi mikuru yagenze neza, kandi ko benshi birinze gusesagura, bagashyira imbere imyiteguro y’igihe abana bazasubirira ku ishuri.
Mukamana Chantal, umubyeyi utuye mu Kagari ka Barija, yavuze ko iminsi mikuru yayigennye neza agendeye ku hazaza h’abana be. Yagize ati: “Twishimye murugo, ariko twirinze gusesagura. Twibukaga ko iminsi mikuru irangiye abana bagomba gusubira ku ishuri, bityo tugashyira ku ruhande amafaranga y’ishuri n’ibikoresho.”
Habimana Jean Claude, we yavuze ko kwigisha abana agaciro k’igihe n’inshingano ari ingenzi, ati: “Twabwiye abana bacu ko iminsi mikuru ari iy’akanya gato, ariko ishuri rikaba ari ryo ribategurira ejo hazaza. Ni yo mpamvu twirinze imyitwarire yo gusesagura, tugakomeza kubategurira gusubira kwiga.”
Ku ruhande rwa Uwimana Alice, avuga ko inama z’ubuyobozi zabagiriye akamaro, ati: “Ubutumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bwadufashije kwibuka inshingano zacu. Iminsi mikuru yagenze neza, nta makimbirane, kandi twibukaga ko nyuma yayo abana bagomba gusubira ku ishuri.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwibutsa abaturage ko uburere bwiza bw’abana ari inshingano ya buri wese, busaba ababyeyi gukomeza gukorana n’inzego z’ibanze mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose, no gukurikirana imyigire y’abana babo.






