Bamwe mu babyeyi b’abana babyaye inda z’imburagihe bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko kudatererana abana babo ari umuco ukwiye kuranga buri mubyeyi n’ubwo nabo bitaboroheye.
Umuyobozi w’umuryango Empower Rwanda Kabatesi Olivia avuga ko nta mubyeyi urusha undi inshingano zo kurera no gukurikirana umwana.
Abana b’abangavu baterwa inda z’imburagihe iyo babyariye iwabo bahura n’ibibazo birimo gutereranwa n’imiryango yabo, ikabajujubya rimwe na rimwe iyi miryango ikirukana aba bana batwaye inda.
Mu Karere ka Nyagatare hari bamwe mu babyeyi bateye intambwe bafasha abana babo nyuma y’uko batewe inda, aba basaba ko ari intambwe ikwiye guterwa na buri mubyeyi wese kuko umwangavu watewe inda aba atorohewe.
Mukarubuga Siperansiya atuye mu Murenge wa Rwimiyaga ni umwe mu babyeyi utanga ubuhamya bw’uko we n’umugabo we bagiranye amakimbirane bakimenya ko umukobwa wabo yatwaye inda,
Yakomeje agira ati: “Ubwo umukobwa wanjye yafatwaga n’inda umugabo wanjye ntabwo yabyakiriye neza, yashatse kuntererana nagiye aho akorera arambwira ngo nimfate amafaranga igihumbi mvuze ko ari macye nayo arayanyaka, nayahawe n’abo bakoranaga no kwa muganga ntiyigeze anshyikaho cyakora ikintu yadufashije ni moto yishyuraga, ntashye nta n’agakoma nasanze mu rugo.”
Mukarubuga avuga ko usibye umwana we, na we ubwe yatangiye guhura n’incyuro mu magambo abwirwa ko uwo mwana wananiranye ari uw’umugore, ariko ngo we ibi ntibyamucanga intege yarakomezaga akihangana,
Yagize ati: “Iyo ikibazo kije umugabo arakubwira ngo genda uvugane n’abana bawe nk’aho we atari abe, nyamara ibyiza akabyiyitirira.”
Hari undi mubyeyi w’umugabo wemeza ko amasomo bigishwa y’imyororokere bakwiye kuyahabwana n’abagore babo kugirango babyumve neza kurushaho banamenye uko bakwiye gufata abana babo,
Yagize ati: “Mpuguwe kabiri kandi byaramfashije mu rugo rwanjye, turasaba ko muzadutegurira umunsi umugore n’umugabo twicare muduhugure kuko njye ibyo mubwiye hano aragenda akabica amazi kuko we adasobanukiwe.”
Hari undi mubyeyi w’umugabo wemeza ko umwana we yatewe inda y’imburagihe, bakabanza kumutererana nyuma bakamusanga, yagize ati: “Natwe abagabo dukwiye kugira uruhare ku bana bacu, ubundi twabihariraga abagore gusa.”
Umuyobozi w’Umuryango utari uwa leta uharanira uburenganzira bw’abakobwa n’abagore Empower Rwanda Kabatesi Olivia avuga ko bateguye amahugurwa y’ababyeyi bafite abana b’abangavu batewe inda z’imburagihe n’aba bana kugira ngo ababyeyi berekwe uruhare rwabo mu gukumira ibibazo by’ihohoterwa.
Yakomeje agira ati: “Twahuguye aba babyeyi kugira ngo bagende bigishe bagenzi babo mu tugari twabo n’imirenge yose dukoreramo, Empower Rwanda twaje gusanga hari abagore bahohoterwa kuko abana babo basambanyijwe, turagira ngo twigishe abagabo bafate iya mbere mu kurwanya ihohotera n’isambanywa ry’abana dore ko abenshi ari bo babigiramo uruhare.”
Umuyobozi wa Empower Rwanda Kabatesi Olivia akomeza avuga ko bari kwigisha ababyeyi kugira ngo bahindure imyumvire ku buzima bw’imyororokere kuko hari ababyeyi bumva ko hari serivisi z’imyororokere zidakwiye guhabwa abana.
Ababyeyi bigishijwe bazafasha guhugura abandi ni 40 bitezweho kuzabera urugero bagenzi babo.







