MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ntimukemere igisenya ubumwe n’isano muzi y’ubunyarwanda-Minisitiri Gatabazi

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
04/10/2022
Gatabazi Jean Marie Vianney Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu

Gatabazi Jean Marie Vianney Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yibukije abaturage bo mu karere ka Bugesera gukomeza gusigasira ibyagezweho mu bumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda abasaba gukomeza kuzirikana ko ubunyarwanda ariyo sano muzi kandi ko bakwiye gushimangira ubumwe bwabo.

Ibi Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Ukwakira 2022, ubwo yatangirizaga Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange.

Agaruka ku ntambwe abanyarwanda bamaze gutera mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, Minisitiri Gatabazi yavuze ko imiyoborere myiza y’igihugu yafashije abanyarwanda kutaba imbata y’amateka mabi.

Ati: “Uyu munsi, imiyoborere myiza yafashije abanyarwanda kutaba imbata y’amateka mabi. Ibiganiro byo mu Rugwiro byahaye umurongo imiyoborere u Rwanda rugenderaho uyu munsi banongera kubakira ku ndangagaciro remezo z’abanyarwanda. Muri uyu mwaka, uku kwezi kose kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubudaheranwa, ibikorwa byose muzakora muzakomeze gusigasira ibyagezweho. Ubunyarwanda niyo sano muzi, magara ntunsige. Twese turi umwe, ntimukemere igisenya ubumwe n’isano muzi y’ubunyarwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yagaragaje ko abatuye aka karere bazi neza amateka kanyuzemo, yongeraho ko hari intambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa.

Ati: “Iyo bavuze ubumwe n’ubudaheranwa nk’abaturage ba Bugesera tubyumva vuba, cyane ko ari Akarere kashegeshwe n’amateka igihe kirekire ariko hakaba intambwe igaragara imaze guterwa mu bumwe no kurenga ibikomere by’ayo mateka.”

Mu buhamya bwa Niyonagira Laurence warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 utuye mu Mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge wa Rwimikoni II yagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka nyuma yo gutanga imbabazi abamwiciye umuryango.

Ati: “Nyuma yo guca mu mateka akomeye akansigira ibikomere biremereye, habayeho kugira ubuyobozi bwiza buduha ikizere cyo kubaho kandi twigishwa gutanga imbabazi ku baduhemukiye. Mu by’ukuri ubu dufite ubuzima kandi twashoboye kugera ku bumwe n’ubwiyunge kuko uyu munsi tubana mu mudugudu n’abantu bagize uruhare mu kwica abavandimwe, ababyeyi ndetse n’inshuti zacu. Ubu tumaze kwiyubaka kuko twahisemo kuba umwe kandi twanze guheranwa n’amateka mabi yaranze igihugu cyacu.”

Muri uku kwezi k’ubumwe n’umudaheranwa, mu karere ka Bugesera hazakorwamo ibikorwa birimo gutanga ibiganiro bya ‘Ndi Umunyarwanda’ mu rubyiruko rutiga, gutoranya abarinzi b’igihango, kurangiza imanza zaciwe n’inkiko Gacaca, gutangiza ihuriro ry’urubyiruko ruharanira ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’Akarere.

Insanganyamatsiko y’uku kwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa igira iti: “Uruhare rwa buri munyarwanda mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa  bw’abanyarwanda.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney

Mutabazi Richard Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka BugeseraMINALOC

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Umukozi w’Akarere yapfiriye mu mpanuka

Gatsibo: Umukozi w’Akarere yapfiriye mu mpanuka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU