MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nta mpamvu yo kuba mu gihugu gitekanye ngo ube mu muryango udatekanye_ Senateri Uwera

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
01/10/2025

Senateri Uwera Pelagie agaragaza ko bidakwiye kuba hari abantu babana mu makimbirane ugasanga baba mu miryango idatekanye kandi bari mu gihugu gitekanye, bakabaho bashwana, abana bakabaho nabi kandi mu by’ukuri bari mu gihugu nk’u Rwanda gifite umutekano imbere mu gihugu ndetse kiniteguye no guhangana n’uwaza kuwuhungabanya aturutse hanze.

Ibi Senateri Uwera yabigarutseho kuri uyu wa 30 Nzeri 2025 ubwo we n’itsinda ry’Abasenateri yari ayoboye bo muri Komisiyo ya Sena ya Politiki n’lmiyoborere, bari mu Karere ka Kirehe mu ruzinduko barimo rw’iminsi ibiri, aho bari mu gikorwa cyo kugenzura uruhare rw’ihame ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo mu guteza imbere umuryango Nyarwanda.

Mu kiganiro Senateri Uwera yagejeje ku miryango yo mu Murenge wa Nasho iri gufashwa kwivana mu makimbirane aho yabumbiwe mu ishuri ryigamo imiryango irenga 130, yababwiye ko biteye agahinda kuba uri mu gihugu gitekanye ariko wowe mu rugo iwawe ukaba ubayeho mu makimbirane, ashimangira ko ibyo bidakwiye.

Yagize ati: “Dufite Igihugu kirinzwe gifite amahoro, mwarabibonye no mu minsi yashize twakira n’irushanwa ry’amagare, Abanyarwanda baragendaga ndetse na mbere yaho n’ubundi Abanyarwanda baragenda, igihugu cyacu kirarinzwe, dufite umutekano w’imbere mu gihugu ariko n’uwaturuka inyuma kiba kirinzwe. Bintera kubabara iyo mbonye ko hari umuryango uri mu gihugu gitekanye ariko wo ubwawo ukibuza amahoro, ukarara urwana, ukarara utongana abana bari muri uwo muryango bakarara hanze kandi nyuma turinzwe, inyuma dutekanye.”

“Niyo mpamvu nakanguriye imiryango nkayibwira ngo ikwiye kwishimira ko iri mu gihugu gitekanye ariko igatekereza impamvu yo yibuza amahoro.”

Yakomeje agaragaza ko iyo umuryango udatekanye bitangira no kubuza amahoro abandi baturanyi, bakabaho nabi kandi igihugu cyarabahaye amahoro.

Ati: “Neretse iriya miryango ubwiza bw’Igihugu cyacu ngira ngo kandi mbakangurire ko iyo umuryango udatekanye baba bototera kubuza noneho umutekano abandi baturanyi bikagenda bihererekana, kandi igihugu cyarabahaye kuryama bagasinzira. Wakwibaza igituma bo babyibuza.”

Imwe mu miryango yaganiriye na MUHAZIYACU yari isanzwe ibana mu makimbirane ariko kuri ubu bakaba baramaze kuyavamo, bagaragaza ko kuba mu makimbirane biteza igihombo gikomeye kuko umutungo w’urugo uhatikirira, bitewe n’uko buri wese aba akurura yishyira.

Byabusha François utuye mu Kagari ka Kagese mu Murenge wa Nasho, yagize ati: “Njye nagiranye amakimbirane n’umudamu wanjye bwite, twari tubyaranye umwana umwe wa mbere, noneho nakoraga ku cyuma gisya amasaka, nagenda nkarara yo, noneho nataha umugore akarakara ntanambaze ati byagenze gute, ahubwo akaba azi ngo nagiye mu bandi bagore, byaje kurangira nshatse undi wa kabiri ariko nza gusubiza ubwenge inyuma mbona sibyo mpitamo guhita nsubirana n’umugore wanjye turanasezerana ubu tubanye mu mahoro. Kubana mu makimbirane byampombeje byinshi kuko ibintu byanshizeho, gusa nongeye kwiyubaka.”

Ntirivamunda Marie utuye mu Murenge wa Nasho na we yagize ati: “Amakimbirane arasenya kuko usanga umwe ata urugo kandi umuntu umwe ntabwo yakora ngo bijye imbere, ubuzima bwarangoye ariko nyuma aza kugaruka ubu tubanye neza turi kurera abana bacu.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nasho bugaragaza ko kubera ikibazo cy’amakimbirane cyagaragaye muri uyu Murenge hatangijwe ishuri ryahawe izina rya “Ndi inyenyeri mu muryango” aho ku ikubitiro ryakiriye imiryango 52, yize amezi atandatu isoje hajyaho irindi shuri naryo kuri ubu riri kwigamo imiryango 132 nayo izamara amezi atandatu ikaba yitezweho kuzasoza nayo ibanye neza.

Imibare igaragaza ko abaturage 75%, bagaragaza ko kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire biri mu mpamvu ziza imbere mu guteza ibibazo byo mu muryango. Izindi mpamvu ziza imbere mu zitera amakimbirane mu muryango zishimangira icyuho mu iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire harimo ubusinzi (82,8%), kutagira umwanya wo kuganira nk’umuryango (82,6), guharika no gucana inyuma kw’abashakanye (75,2%), gukoresha nabi umutungo w’umuryango (74%).

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare isize Kigali ihumeka umwuka mwiza

Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare isize Kigali ihumeka umwuka mwiza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU