MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Niyigaba uvuka i Rwamagana wakiniye Police FC yitabye Imana

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
28/03/2020
Niyigaba Ibrahim Papa yitabye Imana

Niyigaba Ibrahim Papa yitabye Imana

Niyigaba Ibrahim Papa uvuka mu Karere ka Rwamagana mu gace ka Buswayilini wamenyekanye mu Rwanda ubwo yakiniraga ikipe ya Police FC yitabye Imana, nyuma yo kubura amaraso mu mubiri imisokoro ye bagasanga yarangiritse.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 y’amavuko yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Werurwe 2020 nyuma y’igihe kigera ku mezi atatu arwariye mu Bitaro bya Rwamagana.

Uwiragiye Zamuda ubyara uyu musore yabwiye Muhaziyacu.rw ko umuhungu we yazize kubura amaraso mu mubiri byaterwaga nuko imisokoro ye yari yaragize ikibazo.

Yagize ati “ Yafashwe ari i Kigali baraduhamagara ngo ari mu Bitaro bya Kagugu, umukwe wanjye ajyayo ajya kumuzana yarari muri koma. Yari arwaye indwara yo kubura amaraso, twakoreshaga ibizami kenshi bagasanga ni zeru. Twanagiye CHUK bakora ibizami byose basanga yabuze imisokoro kandi ngo ni yo ikora amaraso.”

Niyigaba Ibrahim Papa yari umwana wa karindwi mu muryango w’abana umunani.

Yamenyekanye cyane ubwo yakinaga mu ikipe ya Rwamagana City mu cyiciro cya kabiri, nyuma yakiniye amakipe arimo Gasabo United yavuyemo yerekeza muri Police FC.

Ikipe ya Police FC yayikiniye  muri  season (sezo) ya 2016-2018.

  Niyigaba Ibrahim Papa yitabye Imana

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Ishyaka Green Party rigiye kugeza ubuyobozi bwaryo ku rwego rw’imirenge
Amakuru

Ishyaka Green Party rigiye kugeza ubuyobozi bwaryo ku rwego rw’imirenge

18/10/2026
Ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Kirehe rigeze kuri 75%, ryitezweho kugeza ingufu mu byanya byuhirwa
Amashanyarazi

Ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Kirehe rigeze kuri 75%, ryitezweho kugeza ingufu mu byanya byuhirwa

18/10/2026
Étoile de l’Est yanganyije na Mukura VS 1-1
Amakuru

Étoile de l’Est yanganyije na Mukura VS 1-1

17/10/2026
Ubuvumvu bwagejeje Nyiransabimana ku kongerera agaciro ibikomoka ku buki
Abagore

Ubuvumvu bwagejeje Nyiransabimana ku kongerera agaciro ibikomoka ku buki

17/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma : Abantu 147 bamaze guhanirwa kudakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ngoma : Abantu 147 bamaze guhanirwa kudakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU