Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, wungutse abanyamuryango bagera ku 150 bo muri Sendika y’abubatsi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA), biyemeje gufatanya n’abandi banyamuryango guteza imbere Igihugu mu kugabanya ubushomeri, ihohoterwa n’ibindi.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Werurwe 2024, nibwo Inteko rusange y’Abakozi bibumbiye muri Sendika y’abubatsi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA) bibumbiye mu muryango RPF-Inkotanyi yateranaga, mu kuganira ku byakozwe no kurebera hamwe ibiteganyijwe gukorwa mu kubaka igihugu.
Abanyamuryango bashya bagera ku 150 bagizwe n’urubyiruko rukora ubufundi, ubudozi n’ibindi barahiriye kwinjira mu muryango FPR Inkotanyi mu gufatanya na wo guteza imbere amahame ugenderaho mu kuyobora Igihugu.
Umwubatsi utuye mu murenge wa Rurenge, Barahirwa Jean Pierre, avuga ko yishimiye kuzatora uyu mwaka ndetse akazafatanya na RPF-Inkotanyi mu gukangurira abari mu ngeso mbi kuza bagafatanya mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Ati: “Ni ubwa mbere ngiye gutora bitewe n’uko nakererewe gufata icyangombwa ariko Igihugu aho kigeze naho cyavuye ubona bishimishije, nanjye naba umwe mu bafatanyabikorwa bacyo mu mutekano, kwirinda ibiyobyabwenge no kwiteza imbere muri byose dufatanyije.”
Izabayo Angelique wo mu murenge wa Jarama, ati: “Ngiye gutanga umusanzu nkora umuganda n’ibindi bikorwa byose bizakenera umuryango wa RPF-Inkotanyi nk’ubushomeri, nzajya mfasha abandi bantu badafite akazi mbashishikariza gushaka akazi bakiteza imbere, aho nzi hari ikibazo mu rugo gifitanye amakimbirane nzatanga amakuru kugirango muri urwo rugo bigende neza.”
Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma,Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yabasabye gufatanya n’abandi mu rugamba rwo kubaka igihugu ndetse ko n’ubuyobozi buzababa hafi muri urwo rugendo.
Yagize ati: “Icyo tubasaba n’uko intambwe bateye nk’uko indahiro ibivuga idasubira inyuma, bagomba guhita bajyanirana n’abandi aho bari bageze mu muryango FPR-Inkotanyi, uwarahiye uyu munsi n’uwarahiye mu myaka 10 cyangwa 30 ishize twese tuba tungana.”
Akomeza agira ati: “Ikiba gisigaye ni ugukuza ubumenyi mu by’umuryango, bajyane nabyo ndetse n’aho bibaye ngombwa bakagisha inama ariko natwe dufite inshingano n’ubuyobozi bw’umuryango bwo gukomeza kubaba hafi no kubakuza mu bijyanye n’umuryango ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.”
Mu ntara y’Iburasirazuba hari abanyamuryango bibumbiye muri Sendika y’abubatsi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA) bagera ku bihumbi 9, Akarere ka Ngoma gafitemo abagera kuri 2,200.







