MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Umugabo w’imyaka 36 yarohamye mu Kiyaga cya Birira arapfa

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
10/04/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma busaba abaturage kwirinda kwishora mu mazi nta myambaro y’ubwirinzi bafite kubera ko bigira ingaruka ku buzima bwabo, kuko hari abo birangira barohamye bakabura ubuzima.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 09 Mata 2026, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 36 y’ubukuru witwaga Bayingana Narcisse umurambo we wabonetse nyuma yo kujya koga mu kiyaga cya Birira yarangiza agafatwa n’umutego, koga bikamunanira bikarangira apfuye.

Bivugwa ko uyu Bayingana, yavuye murugo ari kumwe n’umwana we w’umuhungu bagiye kuvoma amazi, bagezeyo asaba umwana we ko babanza bakajya mu mazi bakoga.

Bamaze koga, aho gufata ibivomesho byabo ngo batahe, ahubwo yahisemo kubwira umuhungu we ngo afate ibivomesho atambike undi na we ngo anyure mu mazi yoga, aza gufatwa mu mitego ari muri urwo rugendo kugeza amazi amwishe, umurambo we uza kuboneka kuri uyu wa 09 Mata 2026, aho yahise arohorwa akajyanwa ku bitaro bya kabiri byigisha bya kibungo ngo umurambo we ukorerwe isuzumwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Nshimiyimana Jean Pièrre yemeje iby’aya makuru asaba abaturage kwirinda kujya mu mazi badafite uburyo bw’ubwirinzi.

Yagize ati: “Nibyo koko uyu muturage yarohamye mu mazi, hari amajerekani bigaragara ko yari yaje kuvoma, ubu rero umurambo we wajyanwe gukorerwa isuzuma.”

Ubuyobozi bukangurira abaturage kwirinda kujya mu mazi batambaye imyenda ibarinda kurohama.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kwimana amakuru y’abishwe muri Jenoside ni imbogamizi y’ubumwe n’ubwiyunge

Kwimana amakuru y'abishwe muri Jenoside ni imbogamizi y'ubumwe n'ubwiyunge

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU