Mu Karere ka Ngoma kimwe n’ahandi mu Gihugu hatangijwe ubukangurambaga bwo kwimakaza isuku ku ishuri, maze hagaragazwa ko ubufatanye bw’ababyeyi, abanyeshuri, abayobozi n’abandi aribwo mbarutso izafasha mu kugira isuku umuco ku ishuri no gufasha abana kwiga neza.
Ubu bukangurambaga bwa ‘Fresheri Ku Ishuri’ bugamije kwimakaza isuku ku mashuri, aho abana bakanguriwe kwita ku isuku y’umubiri, ibikoresho bakoresha haba ku ishuri no mu rugo; buzamara amezi atatu.
Ubwo yatangizaga ubu bukangurambaga ku kigo cya GS Nyange TSS giherereye mu Murenge wa Mugesera, Umuyobozi ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Mukayiranga Marie Gloriose, yagize ati: “Isuku turimo gushaka kuvuga ni isuku y’ikigo, aho batekera, aho bigira no hanze n’ubundi irabareba nubwo tubibaza ubuyobozi bw’ishuri ariko iyo tugeze mu kigo tugasanga ishuri rimwe risa nabi, buriya mwarimu wabo n’abanyeshuri nibo bo kunengwa, twasanga hasa neza mukaba aba mbere bo gushimwa.”
Visi Meya Mukayiranga akomeza agira ati: “Kugira ngo umwana yige atsinde amere neza, bisaba ko agomba kuba yigira ahantu hasa neza, arya ibiryo bimeze neza kandi akanahaga, hanyuma ibyo byose ntabwo twabasha kubigeraho tudafatanyije n’abarimu banyu basabwa gukurikirana ibyo byose kugira ngo tumenye ko abana bacu bari kubona ibibakwiriye.”
Yasabye abanyeshuri kujya bagaragaza ahantu hose babonye umwanda kugira ngo ikigo gikomeze gusa neza.
Yongeye abwira abanyeshuri ati:“Kwiyuhagira bituma ujya ku ishuri ufite amafuresheri n’ibyo mwarimu ari kwigisha bikajyamo neza, ibyo rero mugomba kubimenya, ariko ukibuka no kumenya kumesa imyenda y’imbere.”
Yabibukije kugira umuco wo koza amenyo mu gitondo, saa sita na ni mugoroba kugira ngo ibyo kurya bivemo.
Abanyeshuri baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bagiye gukaza ingamba ndetse bagaragaza n’imbogamizi bafite mu kwimakaza isuku basabwe.
Umunyeshuri uhagarariye abandi kuri GS Nyange, Habineza Ziad Habibu, ati: “Muri aya mezi atatu abana twebwe inshingano tugiye kugira ni izo kwitwararika no guhozaho kuba twarwanya umwanda bishoboka ahantu hose, ku mubiri, aho tuba, aho twigira, ubwiherero naho turira, abanyeshuri bazabidugafashamo ndetse n’ubuyobozi.”
Mushimiyimana Donatha wiga mu mwaka wa Gatandatu mu ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, ati “Tugiye kwita ku isuku cyane cyane tuyongera, twoga intoki, turira ahantu hasa neza; tunigira ahasa neza.”
Kuri kino kigo cya GS Nyange TSS higa abanyeshuri 1,557.







