MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Miliyoni 100Frw zashowe mu gufasha abahinzi mu guhangana n’amapfa

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
30/06/2023
Imashini nto yuhira igurwa mu buryo burimo Nkunganire ya Leta

Imashini nto yuhira igurwa mu buryo burimo Nkunganire ya Leta

Gahunda yo kuhira yashowemo amafaranga y’u Rwanda 100,999,600 mu Karere ka Ngoma buri 2022-2023, bamwe mu baturage bahawe ibikoresho bibafasha mu kuhira baravuga ko batagikangwa n’izuba ndetse ko batakimenya igihe cy’impeshyi n’itumba kubera ko bafite umusaruro ufatika.

Ni nyuma yuko Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bubonye ko mu mezi ya Kamena, Nyakanga na Kanama hakunze kwibasibwa n’izuba ryinshi, hakwiga ku buryo bwo kubyaza umusaruro amazi ahagaragara bijyana na gahunda ya Guverinoma yo kubyaza ubutaka umusaruro inshuro zirenga ebyiri mu mwaka.

Muri urwo rwego buri mwaka habaho gahunda yo kongera ibikoresho byo kuhira mu baturage aho nko mu ngengo y’imari y’Akarere ka Ngoma ya 2022/2023 yashowe mo Miliyoni 100Frw ndetse n’abaturage bitangiramo agera kuri Miliyoni 36Frw, bahabwa imashine zibafasha mu kuhira.

Bamwe mu bahinzi bavuga ko batagikangwa n’impeshyi kubera ibikoresho bahabwa byo kwifashishwa mu kuhira ndetse bakagaragaza ko n’umusaruro wiyongereye.

Nzeyimana Alexis umuhinzi w’i Karembo

Nzeyimana Alexis, ni Umuhinzi w’ibigori wo mu Murenge wa Karembo, avuga ko yari afite moteri enye, Akarere ka kamuha izindi 8 k’uburyo ubu ari kuhira ku buso bwa hegitari 31 akoresheje uburyo bw’umupira ndetse ko yiteze umusaruro ushimishije.

Ati: “Ugereranyije na kera ubu byarahindutse, nta mpeshyi nta tumba kuko muri ibyo bihe byose turahinga cyane, mbega nta gihe cyo gutakaza dufite. Ku bufatanye n’Akarere kacu nshima cyane nari mfite imashini 4 none bampaye izindi 8 ubu ndimo nduhira kuri hegitari 31, kure hashoboka nduhira kuri metero ibihumbi bibiri na 70 amazi nyavamye mu gishanga.”

Akomeza agira ati: “Mbere ntaratangira kuhira umuntu yacunganaga n’ikirere imvura yagwa ugatera, nk’ibigori izuba rya kwaka umuntu agatemera inka ariko ubu umusaruro ndawiteguye ndateganya hagati ya toni 80-70 ku musaruro mbumbe, sinzajya munsi ya toni 6 kuri hegitari kandi yewe n’inka zanjye zizabaho kuko ibisigazwa mbikuramo ubwatsi bw’amatungo.”

Musaniwabo Marie Jean, ni umuhinzi mu gishanga cya Kagarama mu kagari k’Umukamba mu murenge wa Kazo, akaba akoresha uburyo bwa sisitemu yitwa Sipirinkura (sprinkler) mu kuhira kugira ngo babone umusaruro uhagije.

Yagize ati: “Ubu buryo bwo kuhira bwaduhinduriye byinshi kuko mbere twakoreshaga rozwari, indobo n’ibindi ariko ubu dukoresha imashine, impeshyi ntabwo ishobora kudukanga ndetse ubu ngiye kubona umusaruro uruta izindi mpeshyi twakabonye; bizamfasha mu bindi byo kwishyura Mituweli no gukuba umusaruro nkabona nka toni 2 n’igice.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yavuze ko ibikorwa byo kuhira hari byinshi biri gufasha ndetse bijyana n’ingamba zo guhangana n’amapfa kugira ngo Abanyarwanda babashe guhinga ntacyo bikanga.

Muri gahunda ya Nkunganire, mu myaka igera kuri itatu abaturage bo muri Ngoma bamaze guhabwa imashini zigera kuri 450 zibafasha mu bikorwa byo kuhira imyaka.

Mapambano yakomeje agira ati: “Kugeza ubu hari imashini bari kwifashisha tubaha muri gahunda ya Nkunganire, aho hari abo twunganira 50% nabo bagashaka 50% n’abo twunganira 75%, gusa mu gihe cy’izuba twunganira menshi kugira ngo tubereke ko ari byiza kubikoresha cyane ko bitanangiza ibidukikije.”

Mu guhangana n’amapfa mu baturage bakora ubuhinzi, Akarere ka Ngoma kongeyeho ko hari n’izindi mashini 49 ziba mu bubiko bw’Akarere ziba ziteguye guhangana n’aho rukomeye mu gihe imvura yacitse nyuma ya Nkunganire ya Leta batanga.

Yasoje asaba abaturage kujya muri gahunda yo kuhira mu gihe cy’izuba cyane ko hari umushinga wo kongera ubuso bwuhirwaho igihe cyose ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) kuri hegitari ibihumbi 350 ku kiyaga cya Mugesera.

Kuhira mu bice by’Akarere ka Ngoma bishoboka kubera ko hari ibiyaga bya Mugesera, Sake, Birira n’Umugezi w’Akagera, ndetse na bimwe mu bishanga bigiye bibamo amazi.

Akarere ka Ngoma gafite ibyanya bito byuhirwa bitandukanye birimo:Hegitari 25 muri Cyamahehe mu murenge wa Rukira, hegitari 20 mu murenge wa Rukumberi, hegitari 10 mu murenge wa Mutenderi, hegitari 10 i Zaza n’izindi 22 zo mu cyanya gikuru cya Ngoma; ubuso bwose buhwira kugeza ubu mu Karere ka Ngoma bukaba busaga hegitari 1500.

Ibarura rusange ry’abaturage rya 2022 ryagaragaje ko mu Karere ka Ngoma, ingo zingana na 102,589 zitunzwe n’ubuhinzi butandukanye aho igihingwa cy’ibigori kiri ku kigero cya 71.4%, ibishyimbo 84.3%, soya 9.1% n’ibindi.

Mapambano Nyiridandi Cyriaque, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Umunyeshuri wo muri IPRC Gishari yamuritse ikoranabuhanga ryakumira impanuka

Umunyeshuri wo muri IPRC Gishari yamuritse ikoranabuhanga ryakumira impanuka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU