Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie ubwo yari yitabiriye inteko y’abaturage mu Murenge wa Kibungo yababwiye ko bagomba kujya batangira makuru ku gihe y’ abangiza ibidukikije mu rwego rwo kubirengera no kugira ngo bagire ubuzima bwiza.
Yabigarutseho nyuma y’uko mu minsi ishize hari abaturage batwitse ishyamba riherutse kuvugururwa mu Kagari ka Karenge, Umurenge wa Kibungo.
Ku biro by’Akagari ka Karenge ni ho habereye inteko y’abaturage kuri uyu wa Kabiri, tariki 10 Nzeri, yahujwe no gutangiza ubukangurambaga bwo kurengera ibidukikije bw’Umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere (Ajprodho Jijukirwa) ubinyujije mu mushinga PPIMA. Ku insanganyamatsiko igira iti “Turengere kandi tubungabunge ibidukikije tugire ubuzima bwiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yagize ati: “Buri wese uri hano agomba kuba intumwa yo kurengera ibidukikije kandi ni bintu bitagoye kuko nko mu minsi ishize hari ishyamba riherutswe gutwikwa hariya hakurya kandi ni shyamba ryari ryavuguruwe kandi tuba duhombye cyane.”
Akomeza agira ati: “Abaturage turabashishikariza kwirinda ibikorwa bibujijwe byangiza ibidukikije, gutema amashyamba adakuze cyangwa kuyatema mu kajagari, gutwika ibiyorero n’amashyamba, gutwika amakara mu biti bidakuze n’ibindi.”
Meya Niyonagira yanabashishikarije gutera ibiti bivangwa n’imyaka, kurwanya isuri mu mirima yabo no kubungabunga ibidukikije muri rusange; bakamenya uko imyanda igomba nayo kubungabungwa.
Yasoje agira ati: “Twabemereye ko hamwe n’umufatanyabikorwa wacu tugiye kubigiramo amarushanwa abaturage bafate amazi yo ku mazu yabo areke kwangiriza ubutaka na bagenzi babo, batunge ingarani bamenamo imyanda aho kuyikwirakwiza hanyuma nibirangira bazabishimirwe.”
Umukozi w’Umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere (Ajprodho Jijukirwa), Mutesi Rosette yavuze ko bafite gahunda yo kwigisha ibijyanye n’ibidukikije izamara amezi atatu.
Yakomeje agira ati: “Impamvu y’ubu bukangurambaga ni ukurengera ibidukikije kugira ngo dushobore kugira ubuzima bwiza kubera ko aho umuntu wese atuye hari ibimukikije byaba ibihumeka n’ibidahumeka; ibyo byose kugira ngo umuntu wese abashe kugira ubuzima bwiza ni uko ashobora kurengera ibidukikije ndetse akanabibungabunga.”
Umwe mu baturage witwa Singaye Janvier, ati: “Biriya byo gutema amashyamba bavuze ko tugomba kubyirinda, tukirinda kuyatwika. Njye icyo ngiye kuzakora ni ukurwanya isuri ncukura imirwanyasuri nk’umuhinzi ubundi no ku nzu zacu ducukure ibyobo bifata amazi.”
Ubu bukangurambaga bwatangijwe bazabufashwamo n’imboni z’imiyoborere myiza 192 zimaze gutera ibiti bigera ku 1500; ndetse ngo buri umwe agomba kuzatera ibiti bitatu mu rugo rwe mu mezi atatu.
Binyuze mu mikino ndetse n’ibiganiro abaturage basobanuriwe akamaro ko kubungabunga no kwita ku bidukikije basabwa kureka ibikorwa byose byangiza ibidukikije birimo gusarura amashyamba adakuze, gutwika n’ibindi.










