MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma-Kirehe: Imbamutima z’urubyiruko rwatoye bwa mbere(Amafoto)

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
15/07/2024

Bamwe mu rubyiruko rwo mu turere twa Kirehe na Ngoma rwatoye bwa mbere mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, kuri uyu wa 15 Nyakanga, baravuga ko bishimiye ko nabo bagize uruhare mu kwihitiramo abayobozi bababereye bazabayobora.

Mu Karere ka Ngoma, MUHAZIYACU yaganiriye n’urubyiruko yasanze kuri site ya IPRC Ngoma na GS Kibungo A, bavuga ko ari umunsi utazibagirana mu mateka yabo kuba bitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika ku nshuro ya mbere.

Akaliza Benitha

Akaliza Benitha, ati: “Ndishimye cyane kuba mbashije gutora bwa mbere nkatora umuyobozi utubereye kandi uzatuyobora neza biranshimishije ku giti cyanjye kuko ntaratora numvaga ari bintu bidasanzwe ariko banyakiriye neza kandi ntoye neza.”

Ndikumana Pascal

Ndikumana Pascal, ati: “Numvaga gutora ari bintu bikaze ariko nagezemo mbona nta kibazo kubera ko ntoye bwa mbere ndumva nishimye, mbere hari igihe natekerezaga ko ngezemo bishobora kucanga ariko nasanzemo abantu batuyobora nta kibazo.”

Iradukunda David

Iradukunda David wo mu mudugudu w’Amahoro, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Kibungo, ati:”Ntako bisa gutora kandi ntawutabyishimira kuko gutora biciye mu mahoro no mu mucyo bigira icyo bigeza ku bantu kuko aho tugeze ni amateka.”

Mu karere ka Ngoma hari site z’itora 77 n’ibyumba by’itora 515.

Mu Karere ka Kirehe

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Kirehe rwaganiriye na MUHAZIYACU nyuma yo gutora rwa mbere ruvuga ko akanyamuneza ari kose kuko nabo bitoreye abazabayobora, bagahamya ko ari ishema kuri bo gutora bwa mbere.

Uwera Scolla

Uwera Scolla wo mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Nyabikokora, yagize ati: “Kuri njye biranejeje ndumva meze neza kuba nanjye ngize uruhare mu matora, nari mfite amatsiko yabyo.”

Ingabire Jacqueline

Ingabire Jaqueline na we ati: “Ndishimye cyane nabaga mbishaka kuba ntoye kuri njye ni ishema ,ni ibintu byiza ndumva nezerewe muri njye kuba ntanze umusanzu wanjye.”

Ahishakiye Clementine

Ahishakiye Clementine yagize ati: “Nishimiye kuba ntoye abadepite n’umukuru w’Igihugu ni ibintu bidasanzwe kuri njye kuko nari maze imyaka myinshi nibaza uko gutora biba bimeze.”

Mu rundi ruhande, uretse urubyiruko hari na bamwe mu baturage bafashijwe bagatorera ku mugereka bemeza ko byabafashije kuko ngo bazi icyo kwitorera abayobozi bivuze.

Mutuyimana Agnes ati: “Aho twari tubaruye ni kure byari kutugora kujyayo, twishimiye badufashije tugatorera ku mugereka kuko byari kumbabaza iyo ntabasha gutora, ibaze ntatoye ugasanga uwo nari gutora ntatsinze kuko ijwi ryanjye ryabuze, twishimiye uburyo tworoherejwe.”

Mukantwari Donatha ati: “Twafashijwe twitoreye abayobozi, kubera batwemereye gutorera ku mugereka byatumye natwe uburenganzira bwo kuzuza inshingano nk’abanyarwanda bitworohera.”

Mu Karere ka Kirehe hari site z’itora 80 n’ibyumba by’itora 638.

Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 Abanyarwanda bari imbere mu gihugu bitariye igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika, n’ay’Abadepite. Amatora yatangiye saa moya za mugitondo, agomba gusozwa saa cyenda z’amanywa.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) yatangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga, Abanyarwanda baratangarizwa iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abageze mu zabukuru barishimira ko bafashijwe gutora

Nyagatare: Abageze mu zabukuru barishimira ko bafashijwe gutora

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU