MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Jarama yongeye kwegukana Umurenge Kagame Cup 2025(Amafoto)

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
02/02/2025

Umurenge wa Jarama wegukanye igikombe cy’Umurenge Kagame Cup 2025 ku nshuro ya 2 mu Karere ka Ngoma nyuma yo gutsinda uwa Mugesera ibitego 3-1 mu bagabo, mu bagore uwa Rukumberi wanyangiye uwa Mutenderi ibitego 6-0.

Iyi mikino ya nyuma yabereye kuri sitade ya Ngoma kuri uyu wa Gatandatu, tariki 01 Gashyantare 2025 nyuma yo kwizihiza Umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu.

Iyi mikino yakinwe n’amakipe y’imirenge yahize indi mu cyiciro cy’abagore n’abagabo.

Ku ikubitiro, umukino ubanza wahuje abagore bo mu Murenge wa Mutenderi na Rukumberi warangiye ikipe y’Umurenge wa Rukumberi yegukanye igikombe ku rwego rw’Akarere ka Ngoma nyuma yo gutsinda ibitego 6-0.

Umukino wakurikiwe n’uw’abagabo aho sitade yari yuzuye abafana benshi bavuye mu mirenge bakaza gushyigikira amakipe yabo ariyo Jarama na Mugesera zakinaga finale.

Umukino utari woroshye waje kurangira ikipe y’Umurenge wa Jarama itsinze Mugesera ibitego 3-1.

Umurenge wa Jarama wegukanye igikombe cy’Umurenge Kagame Cup 2025 mu Karere ka Ngoma ku nshuro ya kabiri aho mu mwaka wa 2024 naho yacyegukanye nyuma yo gutsinda uwa Sake ibitego 5-0 mu bagabo ukaza kuviramo ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.

Amakipe yabaye aya mbere yahawe ibihumbi 200Frw, igikombe, umupira wo gukina n’icyemezo cy’ishimwe.

Amakipe yabaye aya kabiri yahembwe ibihumbi 50, n’umupira wo gukina n’icyemezo cy’ishimwe.

Aya marushanwa ahuza imirenge yose mu Gihugu, ikabera muri buri karere, amakipe yahize andi mu majonjora agakomeza ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, ayarushije andi muri buri mukino agahurira mu marushanwa asoza ku rwego rw’Igihugu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko amashuri bigamo yakongerwa
Amakuru

Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko amashuri bigamo yakongerwa

22/10/2026
Imvura yasambuye inzu 15 i Mushikiri, abaturage bibutswa kuzirika ibisenge
Ibiza

Imvura yasambuye inzu 15 i Mushikiri, abaturage bibutswa kuzirika ibisenge

22/10/2026
Kirehe: Abatujwe mu Mudugudu wa Nshungerezi bagaragaje impungenge bafite
Imiturire

Kirehe: Abatujwe mu Mudugudu wa Nshungerezi bagaragaje impungenge bafite

22/10/2026
Ngoma: Abahinzi basabwe gusimbuza imbuto zapfuye no guhinga ibihingwa byera vuba
Amakuru

Ngoma: Abahinzi basabwe gusimbuza imbuto zapfuye no guhinga ibihingwa byera vuba

22/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Guverineri Rubingisa yasabye urubyiruko kwirinda kwiyandarika

Bugesera: Guverineri Rubingisa yasabye urubyiruko kwirinda kwiyandarika

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU